Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil uzajya akoresha izina ryo ku rubyiniro rya Zuba Ray yatangiye gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, aho yahise ashyira hanze indirimbo "Igisabo".
Mu itangazo iyi nzu ya Kina Music yageneye abanyamakuru, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri 2024, bavuze ko uyu muhanzikazi mushya basinyishije afite imyaka 20, ndetse akaba afite ijwi ryihariye, ko indirimbo nshya yasohoye mu minsi ya vuba izaba iri ku mbuga zose zisanzwe zicururizwaho imiziki.
Kina Music itangaje ibi nyuma y’iminsi mike ishize, irarikiye abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange, umuhanzi mushya bagiye gutangira gukorana, wiyongereye kuri Nel Ngabo na Butera Knowless basanzwe bafashwa n’iyi nzu.
Umwe mu bantu ba hafi bo muri iyi nzu ya Kina Music waganiriye na BWIZA yavuze ko gusinyisha uyu mukobwa byaturutse ku rugendoshuri bakoreye ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho asanzwe yiga, ubwo bari bagiye guhitamo umuhanzi bazafasha mu muziki, birangira ariwe bahisemo.
Tanga igitekerezo