Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami, Lionel Messi yatunguwe no kubona itsinda rya bantu bagaba igitero ku nzu ye iherereye i Biza muri Espagne maze bakayangiza mu buryo bukomeye.
Itsinda ry’abantu bavuga ko bahirimbanira kurengera ikirere bahuriye ku nzu ya Lionel Messi maze bayimenaho amarangi ndetse banayishyiraho ibintu bitanejeje uyu mukinnyi. Abakoze ibi bavugaga ko iyi nzu igira uruhare mu kwangirika kw’ikirere.
Ibi bikorwa by’ubushotoranyi byamenyekanye ku munsi wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Kanama 2024 aho itsinda ry’abahirimbanira kurengera ikirere baharanira ko kitangirika, bangije iyi inzu ifite agaciro k’arenga Miliyoni 9 z’Amayero.
Nk’uko bigaragara mu mashusho, iri tsinda ryashyize ku mbugankoranyambaga zaryo, bagaragara basiga amarangi y’umutuku n’umukara kuri iyo nzu yahise ita isura yari ifite.
Mu magambo baherekesheje aya mashusho, banditse ati: "Twanduje inzu ya Messi kuko itemewe muri i Biza. Iyi nyubako yaguzwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru angana na Miliyoni 11 z’Amayero."
Bakomeje bagira ati: "Ni mu gihe mu birwa bya Balearique honyine, abantu bari hagati ya 2 na 4 bapfuye biturutse ku bushyuhe. Abakire bangana na 1% bagira uruhare runini mu kohereza imyuka ihumanya ikirere ungana na bibiri bya gatatu by’abakene."
Iri tsinda ryakoze ibi rishinja inzu ya Lionel Messi kuba ari nini cyane bityo ikaba yaratwaye ubutaka bunini bityo bakavuga ko igira uruhare mu kwangiza ikirere ndetse no kubura k’umwuka.
Tanga igitekerezo