Yesaya 54:2
“Agura ikibanza cy’ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe.”
Mbega ishusho y’itangaje y’ukukwifuza kw’Imana! Imana ntikwifuza ngo ize mu buzima bwawe gusa.Irifuza ko wamenya ubwinshi bwayo n’ubuzima bwo kubaho utsinda.
Ishaka ko wiyongera bihoraho. Ishaka ko ubaho wishimiye mu rugo rwawe. Ishaka ko wishimira akazi kawe. Ishaka ko wahora uzamuka.
Tegura umwanya wo kongera. Agura ihema ryawe. Hari igihe ibintu bitagenze uko wari ubyiteze bitewe n’uko gahunda yo gukora ibi bintu zari ngufi.
Dukorera Imana igira imigambi migari y’ahazaza. Hari igihe ibintu bitagenze uko wari ubyiteze bitewe n’uko gahunda yo gukora ibi bintu zari ngufi.
Wasanga ari igihe cyawe cyo kwirambura biruseho, ukagira impumbero nini y’ubuzima bwawe. Niba utazi uko wakora ibi. Saba Imana yongere ugutekereza kwawe.
Yisabe ko yakongerera ubushobozi bwo kuyakira. Yisabe kongera ingano y’ihema ryawe. Komeza gutekereza witonze ku ijambo ryayo kandi umare igihe kinini aho iri. Tegereza urebe icyo izagukorera uko ugenda wirambura, ugakurira muri yo.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo