Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yateguje Iran ko igomba kwishyura amakosa yakoze ubwo yagabaga igitero ku gihugu cye.
Ni nyuma y’igitero cya missile ziraswa kure (ballistic missiles) zibarirwa mu 180 Iran yaraye irashe kuri Israel.
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyabikoze gihorera urupfu rwa Ismail Haniyeh wahoze ayobora umutwe wa Hamas na Hassan Nasrallah wayoboraga uwa Hezbollah wo muri Lebanon bombi bivuganwe na Israel.
Netanyahu nyuma y’iki gitero wahise ayobora inama y’umutekano y’ikitaraganya, yateguje Iran ko byanze bikunze izishyura amakosa yakoze.
Ati: "Muri uyu mugoroba Iran yakoze amakosa akomeye cyane, kandi izayishyura. Ubutegetsi bw’i Tehran ntabwo busobanukiwe intego yacu yo kwirinda ndetse n’ikiguzi nyacyo abanzi bacu bishyura".
Yakomeje agira ati: "Uwari umuyobozi wa Hamas, Yahya [Sinwar] ndetse n’umuyobozi mukuru w’igisirikare cyayo [Mohammed] Deif ntabwo bigeze babisobanukirwa; umuyobozi wa Hezbollah [Hassan] Nasrallah n’Umugaba Mukuru w’ingabo zayo [Fuad] Shukr na bo ntibigeze babyumva, ndetse birashoboka ko hari n’abari i Tehran batabyumva. Bazabisobanukirwa, kuko uwo ari we wese uzadutera natwe tuzamutera".
Netanyahu yunzemo ko kiriya gitero ntacyo kigeze cyangiza mu gihugu cye, kuko systémes zishinjwe kurinda ikirere cya Israel zahanuye missile hafi ya zose.
Icyakora Televiziyo ya Al Jazeera yaraye itangaje ko hari abantu icyenda baba baguye muri kiriya gitero.
Igisirikare cya Iran ku ruhande rwacyo cyatangaje ko kiriya gitero cyageze ku ntego yacyo ku kigero cya 90%, kinavuga ko cyashoboye gusenya ibirindiro bitatu by’Ingabo za Israel.
1 Ibitekerezo
GATETE Kuwa 02/10/24
Abaperse ntamikino
Subiza ⇾Tanga igitekerezo