
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 15 Nzeri 2023 nibwo hari bumenyekane umunyamuziki nyakuri mu rugamba ruhanganyemo abahanzikazi babiri ba banya Uganda aribo Cindy na Sheebah nyuma yo kumara ukwezi kurenga umwe avuga ko arenze kuri undi mu muziki.
Sheebah na Cindy, baraza guhurira ku rubyiniro mu gace ka Kololo Ceremonial Grounds.Igitaramo kiratangira saa mbiri z’ijoro zo muri icyo gihugu kugeza mu gicuku.Mu rwego rwo kurushaho kuryoshya ibirori hashyizweho bariyeri yo gutandukanya abakunzi b’abahanzi bombi.
Kwiyerekana biramara amasaha ane, buri umwe muri bo arakora amasaha abiri kugirango yerekane ubuhanga bwa .Buri muhanzi kandi aragira iminota 20 y’ikiruhuko gito cyo guhindura imyambarire.Gusa abaririmbyi bakoranye na Sheebah cyangwa Cindy bazakora nk’abunganira cyangwa babashyigikira.
Umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori akaba ari no mu bateguye iryo rushanwa yatangaje ko amanota azatangwa hashingiwe ku myambarire, kugaragara kuri stage, amajwi, ubushobozi bwa bande, ndetse no kugena igihe, n’ibindi bipimo.Uributsinde aramenyekana nyuma y’igitaramo anahabwe miliyoni 100 UGSH.
Tanga igitekerezo