Abantu bo mu Mudugudu wa Tororo, mu Karere ka Quissanga mu Ntara ya Cabo Delgado, bavuga ko bahangayikishijwe n’amakuru akomeje kuzenguruka ko abaterabwoba bagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize mu mirima imwe n’imwe yo mu gace gakorerwamo ubuhinzi kazwi ku izina rya Ntapuati.
Nk’uko amakuru agera ku kinyamakuru Carta de Moçambique avuga, abaturage bakeka ko abagize umutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) bashobora kuba barimo gushinga ibirindiro bishya mu mashyamba yo muri ako karere.
Bati: “Banyuze mu murima, ariko nta muntu bagiriye nabi. Batubwiye gukora mu bwisanzure,”
Bivugwa ko abahinzi batunguwe barimo gusarura barimo no kwanika imyumbati kugirango yumuke.
Abandi baturage ba Quissanga bakeka ko abaterabwoba bagaragaye mu gace ka Tororo bashobora kuba ari abahungaga ibitero by’Ingabo za Mozambique n’Ingabo z’u Rwanda ahitwa Mucojo, mu Karere ka Macomia.
Icyakora, umwe mu batanze amakuru yijeje ko ubuzima mu Karere ka Quissanga, Bilibiza na Mahate bukomeje mu buryo busanzwe, urebye ko gahunda yo gukingira indwara y’iseru yatangijwe ejo (ku wa Mbere) ikomeje mu karere kose. Yavuze kandi ko, nk’ikimenyetso cy’umutekano, amahugurwa y’abagize ibiro by’itora mu matora yo ku itariki ya 9 Ukwakira azatangira ku itariki ya 21 Nzeri.
Tanga igitekerezo