Umuyobozi wungirije wa Hezbollah avuga ko biteguye kugaba ibitero ku butaka bwa Israel, mu gihe Israel ikomeje ibitero by’indege muri Libani initegura intambara yeruye kuri iki gihugu .
Mu ijambo rya mbere ry’umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru kuva Israel yica umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, Naim Qassem avuga ko intambara "ishobora kuba ndende".
Muri icyo gihe kandi, minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yabwiye ingabo ziri hafi y’umupaka wa Liban kwitegura gukoresha ingufu "mu kirere, mu nyanja, no ku butaka".
Hagati aho, Hamas avuga ko umuyobozi w’itsinda ryayo ryo muri Liban yishwe n’ibitero by’indege bya Israel mu majyepfo ya Liban nk’uko tubikesha BBC.
Muri Liban, abayobozi bavuga ko mu byumweru bibiri bishize hapfuye abantu barenga 1.000, mu gihe abantu bagera kuri miliyoni ubu bamaze guta ibyabo.
Tanga igitekerezo