Itangazo rireba utubari two mu midugudu igize Akagari ka Mahoko mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu muri iyi minsi mikuru, ryatumye abakoresha Twitter bacika ururondogoro bibaza kuri zimwe mu ngingo zirigize.
Mafene de Kigali ati " Mu rwego rwo kubungabunga umutekano? Bisobanuye ko umutekano ugeramiwe c iyo mu bice by’ibirunga. Serugendo Enea akagari agashyize mu bihe bidasanzwe nk’iby’intambara? Reka nshake utugori two kwirira da! Mbiswa ntawamenya."
Nzuri ati " Ikibazo kiri hehe se ubu muri iri tangaza niki kidasanzwe kirimo wahururije? Wowe urumva umutekano utagomba kubungwabungwa? ndatangaye noneho. Umutekano ni wo wambere ahubwo uyu Gitifu namusengerera mubonye azi kuyobora pe! Nibyo rwose ibi bitanga amahoro mu baturage nituze."
Alphonse Bizimana ati " Aka kagari birashoboka ko kageraniwe mu bijyanye nimiyoborere myiza kdi umutekano urimo,urabona ko nta gusabana kwabagatuye no kwishimira ko bashoje umwaka mu mahoro,abaturage baho bahabwe ubwisanzure rwose."
Roberto Makeba ati " Uyu muyobozi ko mbona ayoboza inkoni y’icyuma, umutekano urakenewe bt yakabije."
Jean Marie ati " Gukaza Umutekano ni ngombwa kuko abazukuru ba Shitani bashobora kubuza abantu kurangiza umwaka neza."
Ntawuhiganayo ati " Yongere asome itegekonshinga ubuse koko iyi myanzuru arayifata nka nde?"
Pacifique Rwanda ati " sa moya kandi ejo baraba babaka imisoro."
Mwarimu Usengimana ati "Wagira ngo ni coup d’etats yakoze. Byari BYIZA ariko Yakabije rwose."
BWIZA ntiyabashije kugaruka ku bitekerezo byose byanditswe kuri iyi ngingo gusa bamwe barabishyigikiye, abandi babinenze.
Tanga igitekerezo