Itsinda ry’Abakongomani batandatu bateye abanyarwanda 4 barimo abakora akazi ko kuroba isambaza mu kiyaga cya Kivu, babambura Moteri itwara ubwato na terefone zigezweho ebyiri.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Boneza mu kagari ka Bushaka, mu mudugudu wa Bugarura, mu ijoro ry’itariki ya 13 Kanama 2024.
Munyamahoro Muhizi Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Boneza yahamirije BWIZA aya makuru.
Ati: "Nibyo koko abanyarwanda 4 barimo abakora umurimo w’uburobyi bw’isambaza batewe n’abagizi ba nabi 6 b’abakongomani bitwaje intwaro gakondo, babambura Moteri itwara ubwato barimo, terefoni 2 zigezweho n’itoroshi, ndetse barabakomeretsa."
Akomeza avuga ko aba baturage batabawe n’inzego zishinzwe umutekano ishami ryo mu mazi, bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinunu ndetse ko bose batashye.
BWIZA yamenye amakuru ko aba barobaga bambuwe Moteri yo mu bwoko bwa YAMAHA 15.
2 Ibitekerezo
Gisa khaled Kuwa 15/08/24
Turabashira kubitekerezo na makuru mudasiba kutugezaho.
Subiza ⇾[email protected] Kuwa 22/08/24
Nukwihanga na
Subiza ⇾Tanga igitekerezo