
Nyuma y’Umwaka urenga hasubitswe ibitaramo bya Iwacu na Muzika Festival ahanini bikomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid19, kuri ubu bikaba bigiye kongera gukomeza, aho abahanzi bazazenguruka intara zose basusurutsa abakunzi babo nk’uko byari bisanzwe.
Mu 2019, nibwo ibi bitaramo byatangiye ariko 2020 biza gukomwa mu nkokora na Covid ndetse na 2021 biza kugenda uko ariko biza kuba binyuze kuri Televiziyo.
Ibi bitaramo bizatangira ku Itariki 23 Nzeri 2023 bizatangirira i Musanze bikomereze i Huye ku itariki 30 Nzeri,naho tariki 7 Ukwakira bizabera i Ngoma, tariki 14 Ukwakira bikomereze i Rubavu mu gihe bizasozwa ku wa 25 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Kigali ariko uko bizasozwa bikazatangazwa nyuma habura igihe gito ngo bishyirweho akadomo.
Abahanzi bazitabira ibi bitaramo harimo Bruce Melody, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza Afrique , Chris Easy Aline Sano na Bushali.Aba bose bakaba bahuriza hamwe ko biteguye gukora ibishoboka byose ngo abakunzi b’umuziki baryoherwe.
Ku ruhunde rw’umuhanzikazi Bwiza avuga ko yajyaga areba ibyo bitaramo kuri Televiziyo nk’abandi bose, ariko kuri ubu akaba yashyizwe ku rutonde rw’abazataramira abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mu bitaramo byabanje bya Iwacu na Muzika, kwinjira byari ubuntu, ariko kuri ubu hajemo impinduka kuko kwinjira mu myanya y’icyubahiro (VIP),bazajya bishyura frw 3000.
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou akaba ari nawe muyobozi wa East African Promoters(EAP), ariyo inategura Iwacu na Muzika ubu yahindutse (MTN Iwacu na Muzika Festival) yavuze ko bahisemo kwishyuza amafaranga macye(vip) ashoboka ariko mu kindi gihe kiri imbere hazabaho kwishyuza mu buryo bwagutse.
Tanga igitekerezo