Umufasha wa Perezida Paul Kagame akaba ari na we muyobozi mukuru w’umuryango Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, yandikiye abasinzi ibaruwa ibasaba kugabanya inzoga banywa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zigira ku buzima.
Muri iyi baruwa yatambukijwe ku rubuga rwa Imbuto Foundation, Jeannette yagaragaje uburyo kunywa inzoga bitangira ari ukwishimisha, bikarangira igize umuntu imbata, ikangiza ubuzima bwe.
Yagize ati: “Kunywa gake ni byo birimo inyurabwenge. Uru si urwandiko ngeneye abakoresha neza alukolo, n’ubwo abayikoresha neza na bo bakwiye kuba maso, kubera ko bari gukoresha ikintu kibi. Ariko icy’ingenzi cyane, icyihutirwa cyane, ikinyobwa nikiguca intege, urwane [na cyo]!”
Jeannette yasobanuye ukuntu amatangazo yamamaza inzoga kuri televiziyo agaragaza uburyo ari nziza kandi ko zongera icyizere, filimi n’indirimbo na zo zikagaragaza ko kunywa cyane ari ibintu binezeza, bikanavura. Ati: “Ukuri gutandukanye cyane nabyo, cyane cyane iyo zibaye nyinshi.”
Yakomeje avuga ko ubusinzi buri kwiyongera ku Isi ku rwego ruhangayikishije, ariko ko umuntu ku giti cye akwiye kwifatira icyemezo, akirinda kuba imbata y’inzoga, kandi ntacike intege.
Ati: “Gucika intege si ikintu cyo guhabwa intebe mu muryango [nyarwanda] wanze gupfa. Nukenera ubufasha bw’abahanga, ubwa bagenzi bawe, gutegwa amatwi n’umutima ufungutse, nyabuneka dusange.”
Ku munywi ugana ku kubatwa n’inzoga, Jeannette yamubwiye ko akunzwe, ariko mbere ya byose, agomba kwikunda. Ati: “Gukoresha neza urukundo uhabwa, ugomba kubanza kwikunda. Menya ko icyubahiro kizamurwa n’imyitwarire myiza. Menya ko nta wigeze yicuza ko yanze gutakaza ukwishyira ku murongo. Impamo ni uko, utazicuza kuba utarakoresheje nabi ikinyobwa.”
Hari abantu batumva inama yo kugabanya inzoga nyinshi banywa. Yababajije ikibazo kigira kiti: “Ni nde mu by’ukuri uri kunyobwa aha ngaha? Ikinyobwa cyangwa wowe wenyine, ubuzima bwawe, ishema ryawe n’ibindi?”
Muri iyi baruwa iri mu rurimi rw’Icyongereza, Jeannette yashyizemo impanuro y’ururimi rw’Ikinyarwanda igira iti “Inzoga uyikura mu kibindi, ikagukura mu bagabo”.
Jeannette atanze ubu butumwa mu gihe guverinoma y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Tunywe Less’, bushishikariza Abanyarwanda kunywa inzoga nke, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo n’ubw’igihugu muri rusange.
3 Ibitekerezo
kirenga Kuwa 11/09/23
Amadini menshi yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Ese ibyo ni ukuli? Reka tubaze igitabo rukumbi imana yaduhaye ngo kituyobore.Imana yemera ko “ubishatse†yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Soma muli Tito 2,umurongo wa 3;Timotewo wa mbere 3,umurongo wa 8.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14,umurongo wa 26 na Yesaya 25,umurongo wa 6.Muzi ko na Yezu yatanze Vino mu bukwe bw’I Kana.Ntabwo ari “umutobe†nkuko amadini amwe abeshya.Vino yose ibamo Alcool.Icyo Imana itubuza,ni ugusinda.Abakorinto ba mbere,6:9,10 havuga ko “abasinzi†,abajura,etc.. batazaba mu bwami bw’imana.
Subiza ⇾Gashuhe Kuwa 11/09/23
Urakoze Mubyeyi inzoga nta keza kazo utarahekurwa nazo akomeze azishoremo. Nziretse hashize imyaka irenga 11 ntacyo nabaye. Mwakoze cyane guha ubutumwa bwo kwirinda inzoga kuko ari icyorezo kiganisha ku rupfu.
Subiza ⇾Gashuhe Kuwa 11/09/23
Urakoze Mubyeyi inzoga nta keza kazo utarahekurwa nazo akomeze azishoremo. Nziretse hashize imyaka irenga 11 ntacyo nabaye. Mwakoze cyane guha ubutumwa bwo kwirinda inzoga kuko ari icyorezo kiganisha ku rupfu.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo