Urukiko rwa rubanda r’i Buruseli rwasubitse, kuri uyu wa mbere, urubanza rw’abanyarwanda babiri, Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iri subikwa ryatewe n’uburwayi bw’umwe muri bo, Basabose Pierre ngo ufite uburwayi bwo mu mutwe.
Ubwo urubanza rwatangiraga kuri uyu wa mbere, urukiko rwa rubanda rwatangiye n’ubundi rusuzuma inzitizi y’ubwo burwayi yatanzwe na Me Jean Flamme, wunganira Basabose utari witabiriye iburanisha ry’umunsi wa mbere w’urubanza rwe. Uyu munyamategeko agira ati “mpangayikishijwe n’ikibazo cy’ubuzima bw’umukiriya wanjye […] cyane cyane ko uburwayi bwe budatuma ashobora kugira uruhare mu rubanza rwe”.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha rikazasubukurwa ku wa gatatu, saa munani. Urukiko rwahisemo kandi umuganga w’umuhanga mu buzima bwo mu mutwe, ugomba gusuzuma Basabose, aho arwariye mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Yohani i Buruseli. Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa gatatu azatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze, niba afite cyangwa adafite ubushobzi bwo kugira uruhare mu rubanza rwe.
Iki kibazo cy’ubuzima bwa Basabose, nk’inzitizi y’urubanza rwe, cyaherukaga kugibwaho impaka ubwo yagezwaga bwa mbere imbere y’umucamanza, muri Kamena uyu mwaka. Icyo gihe, urukiko rwari rwafashe icyemezo cy’uko uyu musaza w’imyaka 76 “ashobora kugira uruhare mu rubanza rwe, nubwo ubuzima bwe bunegekaye”. Raporo y’ubuzima bwe bwo mu mutwe yakozwe ku wa 6 Nzeri 2021 yamuvugagaho “ihungabana ryo mu bwonko, ikibazo cyo kutibuka, kwibagirwa, gukoresha inyurabwenge n’ibindi”. Mu mpera za Kanama 2022, ibi ni byo umushinjacyaha yashingiyeho agaragaza ko adashyigikiye iburanishwa rya Basabose, ahubwo amusabira ko yajyanwa mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe.
Umushinjacyaha yari yagize ati “Ukurikije uko ameze uku, arasa n’umuntu utazi aho ari, nta kintu akiyumvira, yapfuye ahagaze. Kuburanisha umuntu nk’uyu mu rukiko rwa rubanda, kumuzana aha imbere y’urukiko buri munsi, mu gihe cy’amezi abiri byaba bigamije iki ?” “Kumujyana mu bitaro byabigenewe by’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ni cyo gisubizo nyacyo cyatuma yitabwaho mu buryo buboneye. Ni wo muti nyawo mu rwego rw’umutekano w’abandi bantu n’uwe bwite”.
Nyuma yo kubona, ku wa gatatu, raporo urukiko rwasabye uyu wa mbere, ni bwo hazaboneka ibisobanuro bihagije kuri iki kibazo cy’uburwayi bwa Basabose. Iyo raporo ni yo ruzashingiraho hagenwa icyerekezo cy’urubanza. Ese Twahirwa Seraphin azaburanishwa wenyine? Basabose Pierre se azaburanishwa adahari cyangwa azajyanwa mu bitaro byabigenewe?
Tanga igitekerezo