Ku wa Mbere, itariki 14 Ukwakira 2024, Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda zagize uruhare mu kuvugurura no gusiga amarangi ishuri ribanza rya Kapuri.
Batanze kandi ibikoresho by’uburezi, batera ibiti by’imbuto kandi bakuraho ibihuru mu gihe cy’umuganda rusange witabiriwe n’ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abaturage.
Iri shuri ry’ibyumba umunani n’ibiro bibiri by’abakozi, riherereye mu nkengero za Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, ubu ryakira abanyeshuri 541 kandi ryashyikirijwe Guverinoma ya Sudani y’Epfo ku itariki ya 9 Gashyantare 2015.
Umuyobozi wari uhari mu izina ry’abashinzwe kubungabunga amahoro b’u Rwanda, Brig Gen William Ryarasa, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda ziyemeje gukomeza kuzuza inshingano zazo kinyamwuga, kugira uruhare mu kugarura amahoro n’ituze no gukomeza kugirana umubano mwiza n’igihugu cyabakiriye ndetse n’inzego z’Umuryango w’Abibumbye / abakozi mu kuzana impinduka nziza mu muryango w’Abanya-Sudani y’Epfo.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’ingabo za Batayo y’u Rwanda (Rwanbatt-1) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, Lt Col Emmanuel Ntwali, yashimangiye ko abashinzwe amahoro bazakomeza gutera inkunga ishuri kugira ngo rikomeze gukora neza.
Tanga igitekerezo