Iyo tutagenje buke, ibitekerezo byacu bizatangira kwivanga mu bibazo by’abo turi kumwe. Ntidukwiriye guhitiramo bagenzi bacu abantu. Mu by’ukuri tuba dukwiriye kureka abantu bakabaho uko babyumva. Kubanenga, kugenzura imyitwarire yabo ko atari iyo mu bwami bw’Imana. Imabaraga nyinshi twakazishyize mu kumenya ibyo mu rugo rwacu, aho kumenya ibyo mu ngo z’abandi.
Ese mufite ibihe bitekerezo mu rugo rwanyu? Ese batekereza ku rukundo n’ubugwaneza, cyangwa se bicara bashaka amajosi y’abandi? Ese ujya wivanga mu gushaka ibisubizo by’ibibazo udafite aho uhuriye nabyo? Ibyo ni ibitekerezo by’ishyari, uguhangana no kwikuza.
“ Ntekereza ko atari kuba yaragiye gukora kariya kazi” Ese ako kazi ukazi ho iki? “ Ntibaba baraguze iriya nzu” Ntibayiguze mu mafaranga yawe? Siko bimeze? Sekibi atwiba byinshi iyo turi muri ibyo bitekerezo.
Iyo sekibi atabasha kukwemeza kwakira ibitekerezo bibi akuzanira, azakomeza kubikurundaho nk’imvura y’urubura. Ibitekerezo bya Sekibi bikomeje gutwara abantu b’Imana nk’umwuzure; amakiriro ari hamwe, ku Mwuka Wera.
Sekibi azana ubwoko bwose bw’ibitekerezo by’imihangayiko: ibitekerezo by’ibibazo, ibintu bidashimishije, ubwoba bw’ibishobora kuba. Ibitekerezo by’Imana si uko bimeze. Imana irabihindura; Imana iragukosora kugira iguhe ubwenge bw’ukuri, ariko ntishobora kukuzuzamo ubwoba.
Imitekerereze mibi izana ukwizera itariyo. Umwuka Wera ni nk’urwembe rukata ibitekerezo bibi mbere y’uko bikugiraho ingaruka. Aho kugira ubwoba bw’ibyo bitekerezo, reka Mwuka Wera abikemure.
Ukugwa kwa Eva kwatangiranye n’igitekerezo
Buri munsi haba intambara iteye ubwoba, ni intambara y’ibitekerezo. Kuzuza umutwe igitekerezo kimwe, Sekibi aba agerageza kwinjira anyuze mu maso, mu kumva, mu byumviro. Uko ni ko yemeje umugabo n’umugore bo muri Edeni, binyuze mu gitekerezo.
Sekibi yazanye igitekerezo cyo kutumvira kuri Eva. Mbere na mbere ntiyabashaga kugikoraho, ariko uko igihe kigenda gihita, icyo gitekerezo cyagiye kiba nk’icyo amenyereye ku buryo cyatakaje ububi.
Bigitangira, yashoboraga kugitsinda yifashishije ijambo, iryo Imana yavuze. Kubera ko atabashije guhita ashyigikira icyo gitekerezo, arya urubuto, ntiyacumuye.
“ Imana ntiyashatse kuvuga ko utarya urubuto,” Sekibi yongoreye Eva inshuro nyinshi.
“ Imana ishaka ko wishima, kandi urubuto ruzatuma ugira ibyishimo, “You won’t really die if you eat the apple, Eve.”
Sekibi yazirikanye uko Eva aha umwanya urubuto, kuri cya gitekerezo kimwe. Ariko iyo ataza kwishyiramo cya gitekerezo, iyo ataza kurya urubuto, nta cyaha cyari kuba kiriho.
Benshi muri mwe bahangayikishijwe n’ibitekerezo bibazaho. Sekibi arakubwira ko ugomba gukomezanya n’ibyo bitekerezo. Warabitekereje, si byo? Ibuka: Ariko iyo ataza kwishyiramo cya gitekerezo, iyo ataza kurya urubuto, nta cyaha cyari kuba kiriho. Ntaba yaranigeze arurebaho ntibiba byaratumye agwa mu cyaha.
Bamwe muri mwe mureba ibyo bitekerezo. Ntimubishyira mu bitekerezo. Ntugacumure. Ariko nuramuka urebye, utakaza umunezero, ibyishimo, amahoro.
Ukwiriye gusenga no kwiyiriza kugira ngo ugarure ibyo wari watakaje. Ariko, iyo utumvira umwanzi cyangwa ibyo yageragezaga gukora, uzaba ufite imbaraga mu Witeka.
Igitekerezo cy’imbuto ngo “ Eva, irya nta kibazo kirimo” nticyari kure y’ibitekerezo bya Eva. Byageze aho Eva agwa mu mutego wa Sekibi ku buryo yatangiye kubona urubuto ari rwiza kandi ko nta kibi rwateza.
“ Egera gato Eva, nta cyo bitwaye kuba wareba. Ibagirwa ibindi byose, ahubwo umwanya uwuharire urubuto.”
Nukomeza gukina n’igitekerezo, nyuma y’igihe uzacika intege ku buryo utahivana. Wibuke ko Eva yari atunganye cyane cyane. Nta cyaha yari afite.
Abibwira ko bakomeye kandi ko batagwa baribeshya. Eva yafashe icyemezo cyo gutera intambwe afata urubuto, igitekerezo cya nyuma cyari icye.
Ku nshuro ya mbere cyabanje kujya m mutima we. Ku nshuro ya mbere ikibi cyari kigaragaye.
Byatwaye igihe kingana iki kugira ngo iki gitekerezo kigenrweho? Bibiliya ntacyo ibivugaho. Tuzi ko Sekibi atajya apfa gucika intege. Ntazigera akuvaho. Nabasha gutwara amahoro, umunezero, azabikora, Numara gutwarwa n’ibitekerezo bye, bizaba byinshi. Niba wajijishijwe, wagizweho ingaruka mu buryo bubabaje, Sekibi ntazigera abireka.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo