Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ’KNC’, yanenze Rayon Sports n’abafana bayo birirwa bigamba ko bigeze kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abateguza kuzakubitwa iz’akabwana mu gihe bazaba bitabiriye imikino ya Champions league.
Muri 2018 ni bwo Rayon Sports yarenze amatsinda ya CAF Confederation Cup, igera muri ¼ cy’irangiza ariko ntiyakirenga kuko yaje gusezererwa na Enyimba FC yo muri Nigeria.
Kuba Murera yarigeze kwesa uwo muhigo abafana bayo bakunze kubigenderaho bakina ku mubyimba APR FC ikunze guserukira u Rwanda kenshi mu mikino nyafurika; bakayiserereza bavuga ko nta jambo izigera igira mu gihe na yo itaragera mu matsinda.
KNC mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ikipe ye izakiramo Rayon Sports ku wa Gatandatu, yavuze ko ibyo iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yirirwamo ari "kurata inkovu z’imiringa".
Ati: "Rayon Sports hari ibintu mujya mugira by’inkovu z’imiringa ngo ’amatsinda’. Mbabaze, amatsinda y’uruhe rwego? APR yageze muri ½ [cya CAF Winners Cup] batarahindura uburyo bw’imikino, ariko umunsi muzagira ibyago mukajya mu mikino y’abagabo ya CAF Champions League [gusa nibaza inzira bizaba byaciyemo] mwebwe n’ijonjora rya mbere ntabwo mwarirenga."
Ni KNC wasabye abafana ba APR FC kuzajya gushyigikira Gasogi United ku wa Gatandatu, bijyanye no kuba bakeba babo ba Rayon Sports "baterekereye umuzimu w’umugwagasi batazi iyo akomoka, baririmba Pyramids kandi ibyabo byabananiye".
Rayon Sports iheruka guserukira u Rwanda mu mikino nyafurika muri 2023, gusa ntiyashoboye kugera mu matsinda kuko yasezerewe na Al Hilal Benghazi yo muri Libya bakiniye imikino yombi i Kigali.
Tanga igitekerezo