Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bategerejwe i Paris mu Bufaransa aho bazakirwa na Perezida Emmanuel Macron w’iki gihugu.
Abakuru b’ibihugu bombi bazitabira inama ya 19 y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie). Ni inama iteganyijwe kubera i Villers-Cotterêts hagati y’itariki ya 4 n’iya 5 z’ukwezi gutaha k’Ukwakira.
Byitezwe ko usibye imirimo y’iyi nama, Perezida Macron azakira ba Perezida Kagame na Tshisekedi; ariko buri wese ukwe.
Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC cyatumye umubano w’iki gihugu n’u Rwanda uzamba kiri mu byo Macron azaganiraho n’abakuru b’ibihugu byombi.
Perezida w’u Bufaransa nk’uko Africa Intelligence yabitangaje ngo arashaka kumvisha ba Perezida Kagame na Tshisekedi kubahiriza ibimaze igihe biganirwaho mu biganiro bya Nairobi na Luanda.
Mu byo Kinshasa imaze igihe isabwa harimo kujya mu biganiro n’umutwe wa M23 bamaze igihe barwana; nk’inzira yo gukemura amakimbirane amaze igihe hagati y’impande zombi.
RDC ishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha uriya mutwe; ibyo itanga impamvu idashobora kuganira na wo iruretse.
Perezida Macron muri Werurwe 2023 ubwo yasuraga RDC, yasabye iki gihugu kureka kwegeka intege nke zacyo ku bandi, yibutsa abanye-Congo ko ari bo bafite umuti w’ibibazo byabo.
Tanga igitekerezo