
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Visi-Perezida wa Cuba, Salvador Valdés Mesa; bagirana ibiganiro.
Valdés Mesa n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda, nka kimwe mu bihugu bya Afurika bari kugiriramo ingendo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byavuze ko Kagame na Valdés Mesa "baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano w’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Cuba."
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu kandi Visi-Perezida wa Cuba yakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Kalinda François Xavier, baganira ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’uko wakomeza kwagurwa.
Valdés yabwiye yabwiye itangazamakuru ko mu byamugenzaga harimo gushyikiriza Perezida wa Sena y’u Rwanda, ubutumwa bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.
Ati: "Nazanye ubutumwa bw’abaturage bo muri Cuba baramutsa Abanyarwanda, kandi naje hano nzanye ubutumwa bwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Cuba.’’
‘‘Twifuza gukomeza gukorana twubakiye ku mubano wacu umaze imyaka 40 kugira ngo tubashe kuwagura kandi dukoreshe inararibonye ry’ibihugu byombi mu kugera ku hazaza heza h’abaturage bacu."
U Rwanda na Cuba bisanzwe bifitanye umubano w’igihe kirekire mu nzego zirimo ubuzima n’uburezi.
Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano yerekeye ingendo zo mu kirere.
Tanga igitekerezo