
Perezida wa Sena, Kalinda François Xavier n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, bari i Harare muri Zimbabwe aho bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Emmerson Mnangagwa.
Ni umuhango bitabiriye bahagarariye Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Nzeri ni bwo Emmerson Mnangagwa yarahiriye kuyobora Zimbabwe muri manda ye ya kabiri y’imyaka itanu, nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize ku majwi 52.6%.
Uyu mukambwe w’imyaka 80 y’amavuko yarahiriye imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Luke Malaba, mu muhango wabereye muri Stade yitiriwe Nelson Mandela i Harare.
Ni umuhango wanitabiriwe n’abarimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Filipe Nyusi wa Mozambique na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Emmerson Mnangagwa ni Perezida wa Zimbabwe kuva muri 2017, nyuma yo Coup d’État yakorewe Robert Mugabe wari umaze imyaka irenga 30 ayobora kiriya gihugu.
Manda yarahiriye kuri uyu wa Mbere ni yo ya nyuma kuri we nk’uko biteganywa n’itegekonshinga rya kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Mnanganwa wo mu ishyaka Zanu-PF ubwo byatangazwaga ko yatsinze amatora, ishyaka Citizens Coalition for Change (CCC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryanze kwemera intsinzi ye rigaragaza ko amatora yabayemo uburiganya.
Iri shyaka cyakora ryanze gutanga ikirego rivuga ko inkiko zo muri Zimbabwe zisanzwe zikorera mu kwaha kwa Perezida Mnangagwa n’ishyaka rye.
Tanga igitekerezo