Perezida Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville ku wa Gatatu yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe.
Perezidansi ya Congo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda batangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yari anashyiriye Perezida Sassou N’guesso "ubutumwa bwa nyakubahwa Perezida Paul Kagame".
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda na Perezida wa Congo kandi banaganiriye kuri kandidatire ya Richard Mihigo u Rwanda rwatanzeho umukandida ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Ishami rya Afurika ndetse n’uburyo bwo guteza imbere umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Congo bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire.
Muri Nyakanga 2023 Perezida Denis Sassou N’guesso yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali rwasize yambitswe na Perezida Kagame umudali w’ishimwe witwa ’Agaciro’, mu rwego rwo kumushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.
Uru ruzinduko kandi rwasize hasinywe amasezerano umunani y’ubufatanye yiyongera ku yandi 25 yasinywe muri Mata 2022 ubwo Perezida Kagame yasuraga Congo Brazaville.
Mbere y’uruzinduko rwa Perezida wa Congo i Kigali iki gihugu cyari cyemereye Abanyarwanda kujya muri iki gihugu nta viza batse, bakazihabwa bagezeyo kandi ku buntu.
Tanga igitekerezo