Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" Meddie Kagere yasinye amasezerano mashya muri Namungo yo muri Tanzania yari yaratijwemo mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Meddie Kagere ukina asatira yamaze gutereka umukono ku masezerano ye muri Namungo mu gihe cy’umwaka umwe akinira iyi kipe yo muri Tanzania.
Uyu rutahizamu utagihamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" yageze muri Namungo mu ntangiriro z’uyu mwaka aho yari intizanyo ya Singida Black Stars y’amezi atandatu.
Nyuma y’uko amezi atandatu y’intizanyo arangiye, ubuyobozi bw’iyi kipe bwaje kumwegera bumusaba ko bwamuha andi masezerano y’umwaka umwe nyuma yo gushima umusaruro yabahaye muri icyo gihe cy’amezi atandatu.
Nta guca kuruhande, rutahizamu Meddie Kagere yaje kongera amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Tanzania.
Nyuma yo gusinya amasezerano Meddie Kagere yahise asanga ikipe ye mu mwiherero wo kwitegura umwaka w’imikino wa 2024-25 irimo gukorera muri Academy Rhino mu gace ka Karatu muri Tanzania.
Tanga igitekerezo