Kamere nyarwanda iri mu byatunzwe agatoki mu bikomeje guhembera amakimbirane mu miryango, ndetse bigasenya ingo zitari nkeya, abana akaba aribo bagerwaho n’ingaruka.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byahuje bamwe mu bagize amadini n’amatorero bo mu karere ka Rubavu, imiryango isanzwe yubatse n’iherutse gushinga ingo byateguwe na Duhumurizanye iwacu i Rwanda.
Bamwe mu babyitabiriye bavuze ko imyumvire ishingiye ku muco, iri mu bikomeje kuba imbarutso muri gatanya no gusenyuka kw’imiryango.
Ingabire Liliane, ni umuturage wo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ho mu kagari ka Rubavu we n’abandi bakozi b’Imana bahamya ko kamere iba mu baturage bose rero kubaka umuryango bisaba kwihanganirana.
Ati :“Kugira urugo rwubakike rurambe bituruka ku biganiro, ariko kubera umuco w’abantu rimwe na rimwe wo kumva ko abagabo ari intare mu rugo, hari ubwo usanga bataganira bigatuma urugo rusenyuka kandi kamere ibaho kuri bose iyo batihanganiranye.”
Akomeza avuga ko gushwana bibaho ku bashakanye ariko iyo basabanye imbabazi biyunga, umuryango ukabaho utuje.
Pasiteri Ruzagiriza Boniface, ukorera umurimo w’ivugabutumwa muri rimwe mu matorero akorera mu karere ka Rubavu, avuga ko inyigisho bahawe zifite byinshi zakunganira ku muryango nyarwanda.
Ati :“Hari uburema twagiye tugira tubukomoye kubyo twabonanye ababyeyi tutazi ko aribwo, ugasanga ibyo wabonanye umubyeyi wawe aribyo ugendeyeho kandi amazi atakiri ya yandi, n’uburenganzira bw’umugore busigaye bwubahirizwa."
Kagame Alain Kaberuka, Umuhuzabikorwa wa Duhumurizanye iwacu i Rwanda mu karere ka Rubavu avuga ko ibi biganiro babitegura bagamije kuganiriza imiryango ibibazo bibugarije.
Ati: "Muri ibi biganiro tuganira n’abagize umuryango buryo ki twashaka ibisubizo ku bibazo bibugarije, aho iyo imiryango itumvikanye ku kintu runaka bisenya umuryango bikagira ingaruka ku bana."
Akomeza avuga ko impamvu bahuguye abagize amadini n’amatorero, ari ukugira ngo be gukomeza kuyobya abayoboke ngo Imana izabikora, ahubwo ko bakwiriye kuvuga ukuri uko kuri.
Tanga igitekerezo