Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yagiranye amasezerano n’Ikigo cyo muri Suwede cyitwa Fojo Media Institute mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’itangazamakuru n’itumanaho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida wa CHUR, Prof. Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye azatuma itangazamakuru nk’ishami ritangwa n’iyi kaminuza.
Ati “ Turishimye cyane ku bw’ishyirwaho ry’umukono ry’amasezerano y’ubutwererane mu by’amasomo hagati ya Christian University of Rwanda na Fojo Media Institute, Kaminuza ya Linnaeus.”
Yakomeje agira ati “ Ubu bufatanye buzagirira akamaro abanyeshuri, abakozi bakora mu gashami k’itangazamakuru n’itumanaho.”
[caption id="attachment_144186" align="alignnone" width="1536"] Abayobozi b’impande zombi bamaze gushyira umukono ku masezerano. [/caption]
Kaminuza ya CHUR yatangiye gutanga amasomo mu 2016 mu Karere ka Karongi ifite abanyeshuri 100. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga 2,000 biga mu mashami anyuranye.
Muri aya mashami harimo iry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga , Ubuhinzi n’iterambere ry’Icyaro, Ubucuruzi n’Ishoramari, Uburezi, Indimi n’Ubumenyamuntu.
Tanga igitekerezo