Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) itangaza ko yatangije ikigo kizajya kigisha indimi z’amahanga ku banyeshuri bayo n’abarimu ndetse no ku bandi bifuza kwiga indimi z’amahanga zitandukanye.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza butangaza ko indimi zizigishwa harimo Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage n’Ikinye-Koreya.
Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, bagize bati “Kaminuza ya CHUR itangije ku mugaragaro ikigo cyigisha indimi. Iki kigo kizafasha kwigisha abanyeshuri, abarimu n’abandi bifuza kwihugura mu bumenyi bwabo mu ndimi.”
Umuyobozi ushinzwe kwandika abanyeshuri muri iyi kaminuza, Dieudonne Hakizimana yabwiye Bwiza.com ko kwiyandikisha muri iri shuri ari Frw 5,000 ku bifuza kwiga aya masomo.
Yavuze ko abiga muri CHUR bo bishyura Frw 14,000 ku kwezi mu gihe abatari abanyeshuri bishyura ibihumbi Frw 20,000, nyuma y’amezi atatu bakazakora ikizamini kugira ngo bahabwe seritifika (certificate).
[penci_related_posts dis_pview="no" dis_pdate="no" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" withids="" displayby="recent_posts" orderby="rand"]
Iki kigo gitangijwe mu gihe bigaragara ko bamwe mu banyeshuri basoza za kaminuza baba batazimbukiwe n’indimi. Ni mu gihe kandi mu Rwanda muri rusange, hari indimi usanga zizwi na bake, ibintu bituma hari ababura umugati.
Tanga igitekerezo