Uzaramba Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yigumuye ku rukiko rumuburanisha arubwira ko atazongera na rimwe gusinya ku mpapuro z’iburanisha, ngo kuko nta butabera arwitezeho.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo Karasira yari yongeye kugezwa imbere y’Urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukomeje kumuburanisha mu mizi ibyaha akurikiranweho.
Ni ibyaha bitandatu birimo icyo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri yaburanishijweho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Karasira yakoresheje imvugo zitanya abantu mu kiganiro yakoreye kuri imwe mu mateleviziyo akorera kuri YouTube.
Ni ikiganiro ngo yavugiyemo ko u Rwanda rukiboshywe, n’ikinenyimenyi ibigo nka RDB, RGB, Miss Rwanda, Rwandair, biyoborwa kandi bikaba byiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, ibyo ubushinjacyaha bwemeza ko bifite ingaruka ku Banyarwanda.
Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bwavuze ko na cyo yagikoze mu kiganiro kuri televiziyo ikorera kuri Youtube.
Ngo yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari abagande kandi ko gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda nta moko ariho.
Ni amagambo ubushinjacyaha bwagaragaje ko ashobora kwangisha ubutegetsi rubanda.
Bwifashishije video y’ikiganiro Karasira yahaye imwe mu mateleviziyo yo kuri Youtube, uregwa asaba ko hakumvwa video yose.
BBC yasubiyemo amagambo ye agira ati: "Ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage. Ndi umuturage, mwimbindikiranya.”
Ni amagambo ngo ataguye neza urukiko, rumutegeka ko biba ubwa mbere n’ubwa nyuma avuga atyo mu rukiko.
Umucamanza yavuze ko nibiba ngombwa hazafatwa izindi ngamba.
Karasira yabwiye urukiko ko buri gihe iyo arugezemo agira ikibazo cy’ihungabana, bityo arusaba ko rwamufata nk’utigeze arugeramo.
Yagize ati: "Iteka iyo nje muri uru rubanza ngira ikibazo cy’ihungabana. Sindibubangamire urubanza ariko bifatwe nk’aho ntahari."
Karasira yunzemo ko abona nta butabera arwitezeho, arwerurira ko "n’ikimenyimenyi sinzongera gusinya ku nyandikomvugo z’amaburanisha."
Ni icyemezo uyu musore yaje no gushyira mu bikorwa, nk’uko BBC ibivuga.
Biteganyijwe ko Karasira Aimable azagaruka imbere y’urukiko ku wa 22 Mutarama 2024.
Tanga igitekerezo