Bamwe mu bakora ubuhinzi bw’imboga ku buso buto (Green house) mu karere ka Karongi bavuga ko bakigowe no kubona umurama wazo, bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha bakazibonera hafi kandi ku gihe.
Ibi aba bahinzi babigarutseho ubwo hatangizwaga Imurikabikorwa ry’ibikorerwa muri aka karere riri kubera mu murenge wa Bwishyura, kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2024.
Rugeruza Obed, akorera ubuhinzi bw’imboga nk’uwabigize umwuga mu murenge wa Rubengera, nubwo bwamuteje imbere avuga ko bakigorwa no kubona umurama w’imboga agasaba ko ubuyobozi bwabafasha bakajya bawubonera hafi.
Ati:"Duhinga kinyamwuga, bikera ku buryo bufatika, tugakirigita ifaranga ntiduheranwe n’agahinda k’ubukene, aho twabashije kwiteza imbere, gusa turacyagorwa no kubona umurama wa kokombule, kuko tumaze amezi atandatu tutabowubona ndetse nuw’inyanya wihanganira ibyonnyi ntibawutuzanira uko bikwiriye."
Avuga ko ahinga ku buso bwa Are 2 agasaruramo toni zirega 3,5, ibyo bahinga uretse kubaha amafaranga, binabafasha mu kurwanya igwingira n’imirire mibi kuko bahinga banasagurira isoko.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukase Valentine, avuga ko aba bahinzi bagiye kubafasha kubona imirama ku buryo bworoshye.
Ati:"Turaza gufatanya na RAB na Minisiteri y’ubuhinzi ku buryo igihe bakeneye imirama bajya bayibona byihuse."
Akomeza avuga ko imurikabikorwa rifitiye akamaro abaturage batandukanye, kuko ribafasha kumenyana ndetse abenshi bakahabonera amasoko.
Uretse abakora ibikomoka ku buhinzi n’abandi baryitabiriye bavuga ko byabafashije gukirigita ifaranga no kubona amasoko.
Umuyobozi wa Future Super Market Ltd ifite uruganda rukora amatafari n’amapave bijyanye n’igihe, Urimubenshi Aimable, avuga ko imurikabikorwa ribafungurira amarembo yo ku murika ibyo bakora, bikabonwa na benshi.
Ati: "Imurikabikorwa ridufasha kumurikira abanyarwanda n’abanyamahanga ibyo dukora (Amatafari n’amapave), nyuma yaryo ducuruza ku buryo bwagutse no kuburyo mpuzamahanga."
Akomeza avuga ko abakiriya bibyo bakora begerejwe serivisi bajyaga gushaka i Kigali, akabasaba ko babagana bakabahahira, ndetse ko yiteguye guhaza isoko ry’abakeneye ibyo acuruza.
Imurikabikorwa ry’uyu mwaka 2024 mu karere ka Karongi ryitabiriwe n’abikorera batandukanye barenga 70 barimo kumurika ibyo bakora, rizamara iminsi 3.
Tanga igitekerezo