Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye aka karere, muri Gicurasi 2023 bagakodesherezwa n’ubuyobozi, bavuga ko bumaze amezi arenga 7 butabishyurira bakaba bageze ubwo bakoreshwa n’ababacumbikiye imirimo ivunanye ngo babone aho bakomeza gukinga umusaya. Ubuyobozi bw’umurenge batuyemo buvuga ko ikibazo cyabo bukizi ndetse bwabasabiye amafaranga y’ubukode ariko akaba ataraza.
Aba ni abaturage bo mu murenge wa Bwishyura, bari basanzwe batuye mu kagari ka Nyarusazi kashegeshwe n’ibiza bajya gukodesherezwa mu kagari bituranye ka Gasura ariko bavuga ko ubuzima bwabacanze bitewe no kutishyurirwa.
Nyirahabineza Clementine, ni umubyeyi w’abana 4 yari asanzwe atuye mu kagari ka Nyarusazi ho mu mudugudu wa Birembo haza gushegeshwa n’ibiza, akodesherezwa mu kagari ka Gasura, umudugudu wa Gatoki ari naho BWIZA yamusanze avuga ko agowe n’ubuzima, kuko bisigaye bimusaba guhingira nyir’inzu yakodesherejwe akamubarira ku 1000 Frw, mu gihe iyo yagiye guca inshuro ahandi yishyurwa amafaranga 1500 Frw.
Ati :"Bidusaba gukora imirimo ivunanye itajyanye n’amafaranga twishyurwa naba nyiri amazu aho batwishyura 1000 Frw iyo tubahingiye kandi ahandi baduha 1500 Frw, kugira ngo dukomeze tubone aho dukinga umusaya. turasaba ubuvugizi ngo Leta idukure mu gihirahiro cy’aho tuzerekeza kuko bamaze amezi 7 batatwishyurira."
Niyomuhoza Francine, we na Nyirahabineza bakuwe hamwe, ndetse batuzwa mu mudugudu umwe bagize bati :"Tubayeho nabi kuko Leta yatwishyuriye igihe gito, none imaze ikindi kinini itishyura bidusaba guhingira ba nyiri amazu kugira ngo tubone aho dukinga umusaya, kugira ngo ikodi rizashiremo biragoye."
Bakomeza bavuga ko ubuyobozi buherutse kwijajara bubaha ibihumbi 30 Frw, kuyishyura ba nyiri amazu mu mezi 7 bari bababereyemo byabaye nk’agatonyanga kaguye mu nyanja, kuko ababakodesha babahingira nko kubagirira impuhwe kuko baba banze kubasohorana munzu n’abana.
Yaba aba babyeyi n’abandi bo muri uyu murenge bahuje ikibazo cyo gukodesherezwa basaba ko bakurwa mu gihirahiro bakabwirwa niba bazubakirwa cyangwa bagasanirwa nk’uko byakorewe bagenzi babo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Gashanana Saiba mu kiganiro na BWIZA yahamije ko iki kibazo cy’aba baturage akizi ndetse ko basabiwe aya mafaranga y’ubukode ariko atarabageraho.
Ati:"Ikibazo cy’iyo miryango turakizi, kandi twabasabiye amafaranga y’ubukode bw’amazu gusa ntaratugeraho, ariyo mpamvu tubasaba kuba bihanganye."
Mu biza byibasiye akarere ka Karongi, muri Gicurasi 2023 byishe abaturage 16, bikomeretsa abandi 12, mu gihe 2 muri bo aribo bagejejejwe ku bitaro no kuharwarira.
Raporo ya MINEMA ivuga ko muri aka karere ka Karongi amazu 133 yasenyutse kuburyo yagombaga kubakwa bundi bushya, amazu 346 yangiritse bidakabije mu gihe amazu 238 yahise ashyirwa muyagombaga gusanwa.
Tanga igitekerezo