Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko bamaze imyaka myinshi bangirizwa imirima yabo n’abo bita ibihazi biyacukuramo amabuye y’agaciro binyuranyije n’amategeko, Ubuyobozi bwabafata bukabafunga iminsi mike bugahita bubafungura. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugorwa no kubona itegeko ribafunga igihe kirekire.
Aba biganjemo abatuye mu mirenge ya Rubengera, Rugabano na Gashari ikibazo cyabo si icy’uyu munsi, dore ko Polisi y’Igihugu nayo ivuga ko yakimenye ndetse yagihagurukiye.
Ku manywa y’ihangu abaturage benshi biganjemo abasore n’abagabo baba bigabyemo amatsinda, bacukura bifashishije ibikoresho gakondo nk’amasuka, amapiki n’ibitiyo, amabase n’ibijerekani badahiramo ibyo baba bakuye mu bisimu bahacukuye.
Umwe mu bahafite umurima yagize ati “Imirima yacu yegereye imigezi bayigabije ku ngufu bayihindura ibirombe bacukuramo amabuye y’agaciro. Ubu ntawe ushobora kuhahinguka ngo ahinge abe yateramo n’igishyimbo cyangwa indi myaka kuko bayangiriza. Ubu tubayeho twenda kwicwa n’inzara byitwa ko dufite imirima yakaturengeye yigaruriwe n’abo bacukuzi ngo baba bayishakamo zahabu.”
Uru rugomo rukorwa n’abakora ubu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro rushimangirwa n’uko iyo uhageze uri umunyamakuru bakubwira bati “Nimba uri umugabo ngaho vanamo iyo camera ufate amashusho urebe ko ugenda uri muzima.”
Abahacukura baba ari benshi babarirwa mu Magana, kandi bakabikora ku manywa y’ihangu ntacyo bikanga. Mu gihe bamwe baba bari mu bikorwa byo gucukura, mu migezi, i musozi haba harimo ababacungira ko nta muntu uza akaba yahabasanga.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kubera ku rwego rw’intara y’iburengerazuba yatangaje ko iki kibazo bakizi, ariko nabo bagorwa no kuba itegeko riteganya igifungo kirenze amezi atatu kuri kiriya cyaha, gusa ngo batangiye gukora ubushakashatsi muri iriya migezi ngo bamenye nimba koko harimo amabuye y’agaciro.
Ati “Abacukura bangiza imigezi barakurikiranwa ndetse bagahanwa, ariko ikibazo kirimo ni uko ibihano byose Atari ugufunga nk’uko abaturage babyifuza, ikibazo cyo kwangiriza ibidukikije riteganya ko igihano kitagomba kurenza amezi atatu, na none rikavuga ko uwakatiwe icyo gifungo agikora ari hanze, ariyo mpamvu duhitamo kubajyana muri Transit Center ngo babashe kwigishwa.”
Akomeza avuga ko kuri ubu barimo gukora ubushakashatsi ngo barebe ko amabuye abaturage bajya gushaka nimba arimo, kugira ngo nibayasangamo hazahabwe ababifitiye uburenganzira babashe no kuhacungira umutekano.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Superitendenti Karekezi Twizere Bonaventure avuga ko igikorwa cyo kurwanya abijandika mu bucukuzi butemewe kirimbanije kandi bamaze kugifatiramo abantu 28.
Ati “Ku bufatanye bwa Police n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya abijandika mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, mu karere ka Karongi hamaze gufatwa abantu 28. Ubu bucukuzi bunafitanye isano n’ibindi byaha birimo kwangiza ibidukikije, urugomo ruvamo gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha kandi ntabwo bishobora kwihanganirwa.”
Akomeza yibutsa abantu bakora bene ubu bucukuzi ko bakwiye kubicikaho kuko uretse no kuba bihanwa n’amategeko, bigira ingaruka ku bidukikije, ku bukungu bw’Igihugu ndetse bigashyira ubuzima bw’ababikora mu kaga bitewe no kutagira ibikoresho byabugenewe.
Abafashwe muri ibi bikorwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Rubengera ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bafatanyaga.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Tanga igitekerezo