Isoko ricungwa n’akarere ka karongi, riherereye mu murenge wa Bwishyura abarikoreramo barinubira uruhuri rw’ibibazo birirangwamo.
Ibi bibazo abaganiriye na BWIZA batangaje ko byose bikomoka ku baricunga batarikurikirana umunsi ku wundi.
Mu mbogamizi zugarije abarikoreramo, batinya kuba baha umunyamakuru ijwi cyangwa amashusho, bagahitamo kubimuganiriza yandika ngo batiteranya hari ukuba ritagira aho imodoka ziparika zaba izizanye ibicuruzwa cyangwa izije kubipakira.
Iri soko rifite inyubako itarigeze ikorerwa imirimo ya nyuma (Finissage) ku buryo itigeze isigwa irangi, ibitanda bicururizwamo bitigeze bifungwa kuva yakuzura muri 2009 ikanahita itangira gukorerwamo.
Iri soko usibye abakorera mu nyubako zo hasi, babasha guhahirwa n’abafite ubumuga bw’ingingo ahandi ntibagerayo kuko nta nzira ziborohereza zirirangwamo, ibyo bamwe mu barikoreramo mu myanya yo hejuru bavuga ko hari abakiriya babo bahezwa.
Muri iri soko rya Kibuye nta kizimyamwoto irangwamo ku buryo habayeho inkongi y’umuriro ntacyabasha kurokoka. Ibi nabyo bihangayikishije abarikoreramo.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile mu kiganiro na BWIZA yahamije ko Leta idacuruza, ndetse nabo inzira zo kwegurira isoko rya Kibuye abikorera bazigeze kure.
Ati :"Leta nticuruza, kuko ishora imari mu bikorwa binini biba bitarashorwamo n’abikorera nibwo buryo ririya soko rya Kibuye ryubatswe, ryubatswe mu bushobozi bwari buhari, uyu munsi birakwiye ko rivugururwa ndetse hari bike tugenda dusana muri byinshi bikenewe kugira ngo isoko rigendane n’igihe nk’uko ryubatswe mu mujyi wagiye mu yunganira Kigali w’ubukerarugendo."
Akomeza avuga ko inzira zo kwegurira isoko rya Kibuye abikorera bazitangiye, aho bamaze kubishyikiriza inama njyanama y’akarere kandi ko ibiganiro byagenze neza, mu gihe bategereje kubahiriza inzira z’amategeko.
Isoko rikuru rya Karongi ribarurwamo abarikoreramo barenga 450.
Tanga igitekerezo