Abatuye mu karere ka Kayonza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 babazwa n’uburyo ki hari imitungo y’abakoze Jenoside itarafatiriwe, ahubwo ngo igakoreshwa n’abo mu miryango yabo bayibyaza umusaruro hanyuma amafaranga avuyemo akohererezwa beneyo baba bari kwihishahisha mu mahanga.
Abaganiriye na Isangostar dukesha iyi nkuru , bavuga ko ngo iyi mitungo usanga yaragurishijwe, indi ikandikwa kuri bamwe mubo bafitanye isano bityo hakaba hari impungenge ko haba ikibazo cyo kutabona indishyi ku byangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwo muri aka karere , buvuga ko baticaye ahubwo ngo iki kibazo bagihagurukiye aho barimo gukorana n’urwego rw’umuvunyi kugirango babone amarangizarubanza inkiko zahaye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basaba indishyi ku mitungo yabo yangijwe bityo bakarenganurwa.
Umuyobozi w’aka karere yavuze ko hakomeje gusesengura neza izo dosiye bityo abarenganye bakarenganurwa.Ati" Turimo turafatanya n’urwego rw’umuvunyi kugikurikirana, aho byagaragaye turimo turasesengura ayo madosiye cyane cyane afite irangizarubanza ku buryo noneho tubishyira mu bikorwa, kuko hari abadahari bahunze ariko ugasanga bene wabo bari muri iyo mitungo, icyo twiyemeje nuko bishyirwa mu bikorwa nkuko amategeko abiteganya".
Aba baturage basaba ubuyobozi ko iyi gahunda yakwihutishwa kuko ngo aba bajenosideri bakomeje guhabwa ayo mafaranga aho bari mu buhungiro nyamara yakabaye yifashishwa mu gufasha abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Tanga igitekerezo