Mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kayonza hashize igihe kirekire abana b’abakobwa batangiye gufashwa kwiga, ndetse n’ababyariye iwabo badafite ubushobozi bashyirwa mu matsinda bigishwa imyuga itandukanye ituma biteza imbere. Bakaba basabwe gukomeza kwitwararika.
Kuri ubu muri aka karere habarurwa abakobwa barenga ibihumbi 5,600 bamaze gufashwa gukomeza amasomo, wongeyeho n’abandi benshi bigishwa buri munsi imyuga irimo kudoda no kwihangira imirimo; ubu bahamya ko bamaze kwiteza imbere biturutse kuri ayo mahugurwa atandukanye bahabwa.
Babifashijwemo n’umuryango udaharanira inyungu wa Komera Project hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, abana b’abakobwa bo muri imwe mu mirenge igize akarere ka Kayonza bamaze kubakirwa ubushobozi binyuze muri gahunda zo kubatera inkunga bagakomeza amashuri y’isumbuye na za kaminuza, ndetse n’andi mahugurwa.
Kuri sitade ya Rwinkwavu, kuri uyu wa kane tariki 01 Kanama 2024 habereye igikorwa gifite insanganyamatsiko "Dushyigikire Umukobwa Arashoboye"; aho abanyeshuri b’abakobwa basaga 300 ndetse n’abakobwa babyaye bakiri bato, wongeyeho n’ababyeyi babo bibukijwe ko umukobwa akwiye gushyigikirwa akagirira akamaro umuryango nyarwanda.
Mu rwego rwo kwerekana ko umwana w’umukobwa ashoboye hagiye hategurwa amarushanwa yo gusiganwa mu kwiruka n’amaguru aho abahigaga abandi bahembwaga.
Uhereye mu mwaka wa 2008, muri Kayonza hagaragaraga umubare munini w’abana b’abakobwa bavuye mu mashuri kubera ubukene bwo mu miryango baturukagamo. Abandi benshi kandi bari baratwaye inda zitateguwe bityo bakagorwa n’imibereho.
Ubukangurambaga bunyuranye bwakozwe, ahanini bwatumye umubare munini w’abakobwa badata ishuri. Banavuga ko banasobanukiwe neza ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Ababyeyi b’abana b’abakobwa na bo bafashijwe kujya mu matsinda yo kwiteza imbere. Mugabo Pascal wo mu murenge wa Nyamirama, ni umwe mu babyeyi bemeza ko kuba umwana we yarafashijwe byatumye yiyongeraho ibiro. Yongeyeho ko amatsinda arimo asaga ane ubu yazamuye iterambere ry’urugo rwabo.
Aba bana b’abakobwa bose bahawe umukoro wo gukomeza guharanira iterambere, bakigirira icyizere mu byo bakora byose ikindi kandi bagakomeza no kwirinda ibishuko.
Rosemary Musiimire, uyobora umuryango ugamije guteza imbere uburezi n’imibereho y’abakobwa, aganira na BWIZA yavuze ko kubera iki kibazo cyari gihari cyugarije abakobwa ari ho ’Komera’ yaziye ishyira ingufu mu kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa. Gusa ngo uko ubushobozi buziyongera barateganya no kuzagera mu tundi turere tw’igihugu.
Bagirigomwa Djafari, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, we mu butumwa yatanze yasabye ababyeyi bose gukomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere umwana w’umukobwa kuko ashoboye. Ikindi bakabyaza umusaruro amahirwe begerejwe arimo n’amatsinda bashyizwemo bakarushaho kwizigama baniteza imbere.
Rosemary Musiimire, yagarutse ku ruhare rw’umuryango mu gushyigikira abana b’abakobwa
Bagirigomwa Djafari, umuyobozi w’umurenge wa Rwinkwavu
Tanga igitekerezo