Abaturiye Sitade ya Rwinkwavu bavuga ko imaze imyaka isaga 100 yubatswe ariko ikaba yarasenyutse, bityo bagasaba ubuyobozi ko yavugururwa, ikajyanishwa n’igihe ndetse ikanabyazwa umusaruro .
Iyi Sitade ya Rwinkwavu iherereye mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Kayonza umurenge wa Rwinkwavu akagari ka Nkondo, ku muhanda werekeza muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.
Ni sitade byemezwa n’abayizi ko ifite amateka ya kera cyane, kuko yubatswe mbere y’izindi zose mu Rwanda ahagana mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Bivugwa ko umwami Mutara III Rudahigwa n’abandi batware ari yo sitade bareberagaho umupira.
Undi mwihariko ikibuga cya Rwinkwavu cyari gifite ni amatara yatumaga na n’ijoro imikino ikomeza, ikaba ari yo ya mbere yagiraga urwambariro nk’uko Ngarambe Desire wakiniye ikipe ya Standard abyemeza.
Ubwo yubakwaga bwa mbere, si ikibuga cy’umupira gusa yari ifite, ahubwo iyi sitade yari ngari irimo n’ibibuga bikinirwaho indi mikino y’amaboko. Gusa ubu ibindi bice byayo byahinduwe imirima.
Mu kiganiro na BWIZA, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu iyi sitade yubatsemo, bavuze ko bishimira kuba bafite sitade ibumbatiye amateka. Ariko bakanenga ko isinziriye ikaba itabyazwa umusaruro nk’uko bikwiye. Bakabona bidindiza iterambere ry’umuturage wegerejwe ibikorwa remezo.
Aba baturage bakomeza bavuga ko sitade yabo magingo aya itajyanye n’igihe nk’izindi sitade zitandukanye. Ngo byemezwa no kuba hirirwamo amatungo n’abashumba, ndetse n’ibinyabiziga utaretse n’abanyamaguru bayiciyemo utuyira.
Iyo bigeze mu bihe by’imvura, ho usanga ibiziba by’amazi biretse ku buryo bitwara iminsi ngo sitade izumuke. Nk’uko bamwe mu bayikiniraho babivuga bagasaba ko iyi sitade yakwitabwaho. Dore ko ikipe y’Akagera FC ikina muri shampiyona y’u Rwanda ari ho ikorera imyitozo.
Sosiyete izwi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, yabashije kuvugurura igice kimwe cy’aho abantu bicara gusa. Ibindi bice by’iyi sitade byasigaye biragaragara ko bimaze igihe kirekire bitarasanwa.
Icyo abaturage babona cyakorwa ni uko iyi sitade ya Rwinkwavu yashyirwa mu mihigo y’akarere hanyuma ikavugururwa ikajyanishwa n’igihe. Bemeza ko iramutse ivuguruwe neza yakunganira ubukungu. Ikindi kandi ngo byanatuma basirimuka bakava no mu bwigunge.
Nyemazi John Bosco,Meya w’Akarere ka Kayonza yatangarije BWIZA ku murongo wa telefone ,
Ati :"Turimo turabipanga kuzafatanya kureba ko yatunganywa [sitade ya Rwinkwavu], tubifite mu mishinga."
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko gahunda yo gutunganya sitade mu buryo bugezweho ihari ariko bakaba bakomeje kuzitirwa n’ikibazo cy’ubushobozi bw’ingengo y’imari igishakishwa.
Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu bintu leta y’u Rwanda ikomeje gushyiramo imbaraga ngo biteze imbere igihugu n’abagituye. By’umwihariko uwarondora ibikorwa remezo bimaze kubakwa mu myaka itarenze 30 ntiyabisoza. Ari yo mpamvu n’ibyubatswe mbere bigomba kurindwa ndetse bikabyazwa umusaruro ufatika.
Mu mwaka wa 2014, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwatangaje ko sitade ya Rwinkwavu izavugururwa bidatinze ikanafasha mu kongerera ubukerarugendo ingufu. Gusa na n’ubu nta mpinduka zirakorwa kuva icyo gihe. Aho abaturage bongera gusaba ko hagira igikorwa.
Sitade ya Rwinkwavu yabimburiye izindi mu Rwanda
Abaturage barasaba ko iyi sitade yasanwa ikabazanira iterambere
Iyi sitade yari yarangiritse bikomeye
Ibiro by’Akarere ka Kayonza
Tanga igitekerezo