Mu mwiherero w’abayobozi bo mu karere ka Kayonza wabereye mu karere ka Ngoma mu mpera z’icyumweru gishize , hafashwe ingamba zo kwihutisha imishinga igamije kwihutisha iterambere ry’umuturage muri ako karere mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage .Ubuyobozi bwatangaje ko Umurenge wa Ndego uzitabwaho by’umwihariko hagamijwe guhindura imibereho y’abawutuye.
Mu nkuru ya BWIZA muri 2015 abaturage batuye mu murenge wa Ndego ahitwa Kibare ,bagaragazaga ko bafite ikibazo cy’amazi ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka ,abaturage batuye Ndego mu tugari twa Kiyovu na Humure , bagaragarije umunyamakuru wa BWIZA ko bahangayikishijwe no gukoresha amazi mabi ndetse no kutagira amashanyarazi bidindiza iterambere ryabo.
Icyo gihe uwitwa Niyonsenga Prothegene, yagize ati: “Aya mazi ni mabi cyane inka ziyashokeramo, umuntu ugize icyokere akajyamo akoga natwe uyakeneye araza akavoma akayatwara mu mudugudu, tukayatekesha tukanayanywa.”
Muri Kamena 2022, abaturage batuye Ndego basabye BWIZA kubakorera ubuvugizi bagafashwa kubona uburyo bwo kuhira kubera amapfa akunze kwibasira uwo Murenge .
Uwitwa Musabyemungu Stanislas yagize ati: “Muri aka gace nta mvura ikunze kuhaboneka ariko kubera ko mpembwa buri kwezi na kampani mbasha guhahira umuryango. Hano kampani ireza ariko hanze ibiryo bikunze kubura.Kugira ngo umuturage yeze neza, keretse Leta iduteye inkunga kuko umuturage ntiyabishobora. Leta ihaye abaturage irigasiyo (Irrigation) bakabasha kubona amazi, bakuhira kuko imvura ntituyibona kuko izuba rikunze kuba ryinshi rigatera amapfa."
Shumbusho Deogratias yavuze ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku baturage kubera imvura idahagije igwa muri ako gace anasaba Leta kubatabara bagafashwa kubona uburyo bwo kuhira imyaka ati: “Muri kampani babona amazi menshi yo kuhira ariko mu mirima yacu nta buryo bwo kuhira dufite. Abakora mu mushinga ukorera muri uyu Murenge wacu babona ibibatunga ariko abantu bari hanze bafite ibibazo byinshi kuko nta hantu bakura. Ndego yacu tugira ikibazo cy’imvura itabonekera igihe, ariko dufashijwe natwe tukuhira imyaka ,twabona umusaruro nkuko kampani iwubona."
Abatuye umurenge wa Ndego bavuga ko iterambere ryabo ryadindijwe no kutagira umuriro w’amashanyarazi nkuko babibwiye umunyamakuru wa BWIZA muri Gashyantare 2024 .
Abatuye Akagari ka Kiyovu ni bamwe mu banyotewe no guhabwa umuriro w’amashanyarazi.
Umwe muribo yagize ati:"Mu mirenge duturanye ya Rwinkwavu na Nasho bafite umuriro ,usanga baradusize mu iterambere kuko abafite umuriro bashobora kwihangira imirimo ariko twebwe ntibyoroshye niyo mpamvu hano hataragera iterambere nk’ahandi
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, muri Kamena 2022, ubwo yasubizaga ikibazo cy’abatuye Ndego basabaga gufashwa kuhira,yavuze ikibazo cy’amapfa abaturage batuye umurenge wa Ndego bahura nacyo kizwi kandi kizashakirwa umuti urambye .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’ umwiherero w’abayobozi mu karere ka Kayonza ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2024 , Meya John Bosco Nyemazi ,yavuze ko Umurenge wa Ndego uzitabwaho mu rwego rwo guhindura imibereho y’abawutuye, bagahabwa ibikorwa remezo bakeneye ndetse hakaba hateganyijwe umushinga wo kuhira ku buso bwa hegitari 2000 .
Ati: "Icya mbere ni uko Ndego hari umushinga w’umuyoboro w’amazi wa Gikombe ureshya n’ibirometero 19, hari kandi umushinga mugari wo kuhira mu butaka buhujwe kuri hegitari 2000 kubera ko hariya hantu hakunze kwibasirwa n’amapfa ."
Meya John Bosco Nyemazi yavuze ko abaturage batuye mu Murenge wa Ndego bazahabwa ibikorwa remezo banyotewe.
Meya Nyemazi ,yakomeje avuga ko mu ngo 25.000 biteganyijwe ko zizahabwa umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Kayonza,abatuye Ndego bazitabwaho by’umwihariko.
Ati:"Akarere na REG ,turimo kuganira kuburyo ikibazo cy’amashanyarazi nacyo cyakemuka .Turakomeza kongera imbaraga kugira ngo uriya Murenge ibikorwa remezo byiyongere ."
Umurenge wa Ndego uri mu nkengero z’icyanya cya Pariki y’akagera ukaba waratuwe guhera mu mwaka wa 1995 ,icyo gihe uwo Murenge wari utuwe n’abaturage 9000, ubu uwo Murenge umubare w’abawutuye ukomeje kwiyongera .
Abitabiriye umwiherero w’abayobozi mu karere ka Kayonza bafashe ingamba zo kwihutisha imishinga igamije iterambere ry’abaturage harimo no kubaka ibikorwa remezo
1 Ibitekerezo
christian Kuwa 17/09/24
Mwaramutse nitwa Christian ,ntuye mu karere ka kayonza ,umurenge wa kabarondo ,akagari ka cyinzovu ,umudugudu wa Rugazi
Subiza ⇾mwatuvuganira hano mu mudugudu wacu hamwe ni ndi midugudu bituranye yaba iyo mu murenge wa kabarondo niyo mu murenge wa murama yose yo mu karere ka kayonza ,tugira ikibazo cy`ihuza nzira ( murandasi ) mwatuvuganira mu babishinzwe bakareba uko babigenza,kandi mwatuvuganira abayobozi bakahitaho bakaganya akajagari gahari . murakoze
Tanga igitekerezo