Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje bwamaze kuregera urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro dosiye ya Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura iwe mu rugo.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri ari bwo ubushinjacyaha bwaregeye dosiye ya Kazungu Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Kugeza ubu itariki urubanza rwa Kazungu ruzatangiriraho ntabwo iratangazwa, gusa hari amakuru avuga ko nta gihindutse azagezwa imbere y’ubutabera ku wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023.
Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa Kabiri tariki ya 05 Nzeri 2023.
Akekwaho kwica abantu akabashyingura aho yakodeshaga, mu kagari ka Busanza ho mu murenge wa Kanombe w’akarere ka Kicukiro.
Kugeza ubu ntiharatangazwa umubare w’abo yaba yarishe, bijyanye no kuba imwe mu mirambo y’abo akekwaho kwica yarabonetse yaramaze kubora.
Mu bo byamenyekanye ko baba barishwe n’uriya mugabo harimo umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Turatsinze Eric.
Tanga igitekerezo