Hashize iminsi myinshi abahinzi b’umuceri bo mu gace ka Mwea muri Kirinyaga bavuga ko barembejwe n’imbeba ziza zikabonera imbuto z’umuceri bahunitse, ndetse n’izo bateye bityo bagasaba leta ya Kenya ko yabatabara.
Izi mbeba bivugwa ko zonera aba bahinzi zikunze kuza mu masaha y’ijoro, ikindi ngo batewe ubwoba n’uko batazabasha guhinga byoroshye mu gihe izi mbeba zitagenzuwe neza nk’uko abahinzi baganiriye n’itangazamakuru bagiye babigarukaho.
Umwe mu bahinzi witwa Njogu yagize ati "Turimo turategura imirima yo guhingamo umuceri muri gahunda ngari, ariko ingemwe nyinshi z’umuceri twahunitse zamaze kwangizwa n’ibyonnyi."
Aba bahinzi bavuga ko bagerageje kuzitega imitego aho bahumbikira ariko ngo byabaye iby’ubusa. Aho bemeza ko imbeba zamaze kuba nyinshi ku buryo imitego isanzwe itazifata.
Kubera uburyo babona byabateje ibihombo bikomeye, bahisemo gutabaza leta ya Kenya ndetse n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo batabarwe hakiri kare. Kuko bitabaye ibyo ngo bazicwa n’inzara mu gihe cya vuba.
Umuyobozi wa komite ishinzwe ubuhinzi muri sena, bwana Kamau Murango, yemeje ko imbeba zateje ibibazo bikomeye. Yagize ati "Abahinzi bari kubarura ibihombo bagize, turabizeza ko haragira igikorwa mu buryo bwihuse kugira ngo bagire ibimera baramira bitangiritse burundu."
Uyu muyobozi yijeje aba baturage ko leta iraza gukurikirana ndetse igahangana n’udusimba duhangayikishije abahinzi bo mu gace ka Kirinyaga. Yanasobanuye ko abahinzi ari bo bagira uruhare mu gutuma igihugu kibona umuceri uhagije bityo ko ari ngombwa kubashyigikira.
Imihindagurikire y’ikirere n’ibihe ahantu henshi ku isi nibyo bishyirwa ku isonga mu gutuma ibyonnyi byinshi bikomeza kwigaba mu mirima y’abaturage; hari abonerwa bagasarura ubusa rimwe na rimwe bakisanga bari gusaba ubufasha.
Igihugu cya Kenya gifite gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’umuceri mu rwego rwo kwihaza ku musaruro, ndetse no kugabanya ibyinjizwa bivuye mu mahanga.
Tanga igitekerezo