Mu mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, hasakaye inkuru ibabaje y’abanyamakuru babiri bakorera radiyo ’Thome FM’ bapfuye bazize impanuka ubwo bajyaga gusenga. Ni nyuma y’uko bari basize bagenzi babo mu birori bya radiyo bakoramo.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo muri Kenya, avuga ko urupfu rw’abanyamakuru babiri rwaturutse ku modoka bagonganye ubwo bo bari batwaye moto berekeza mu gace gaherereyemo urusengero basengeramo rw’Abadive. Byari mu muhanda muremure wa ’Sagana-Makutano’.
Mbere y’uko bakora impanuka, babanje kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ine radiyo yabo imaze ikora. Bitewe n’uko basenga ku wa Gatandatu, byabasabye ko basiga ibirori bitarangiye bakajya gusenga nk’uko byemejwe na radiyo bakoreraga.
Abanyamakuru Stephen Waigwa na Caroline Nyarwai bitangazwa ko ari bo baguye mu mpanuka yabaye ahagana i saa moya z’ijoro ku wa Gatandatu. Byabaye nyuma y’amasaha macye bavuye kuri radiyo ahari habereye ibirori.
Raporo y’impanuka yemeza ko bari batwaye moto hanyuma bakagongana n’imodoka yaturukaga aho berekezaga. Bitunguranye bose bahise bahasiga ubuzima. Gusa ngo byemejwe ko bapfuye bakigezwa ku bitaro.
Bitangazwa ko umwe muri bo witwa Waigwa yari mu bayoboye ibirori, mbere yo kubita bigeze mo hagati agahita ajyana na mugenzi we bombi baje no kugwa mu mpanuka.
Abandi banyamakuru bari bakiri mu byishimo batunguwe no kumva ko bagenzi babo bakoze impanuka. Bihutiye kugera aho bibereye ariko basanga ntawo kurokorwa uhari. Bababajwe n’ibyabaye nyuma y’ibirori byiza bahuriyemo na banyakwigendera.
Bidatinze aba banyamakuru babiri bapfuye bahise bajyanwa mu buruhukiro. Ni mu gihe hari hagitegerejwe ibizamini bya nyuma byerekana icyo bazize, ndetse no kubashyingura mu cyubahiro.
Polisi yahise itangira gukora iperereza mu rwego rwo gucukumbura icyateye impanuka yaguyemo abanyamakuru babiri bari bagiye gusenga.
Tanga igitekerezo