Abadepite bo muri Kenya barateganya gutangiza inzira zo kweguza Visi Perezida Rigathi Gachagua, bamushinja ko yangije guverinoma, nk’uko abayobozi benshi mu nteko ishinga amategeko babitangaje, ibyo bikaba bigaragaza umwuka ushobora kuba utari mwiza hagati ya Perezida William Ruto n’umwungirije.
Iki cyemezo gishobora kongera ibibazo bya guverinoma nyuma y’amezi menshi y’imyigaragambyo yatewe n’umushinga w’itegeko ry’imari n’imisoro utaravuzweho rumwe watumye Ruto areka uwo mushinga muri Kamena kandi yirukana abaminisitiri hafi ya bose.
Ku Cyumweru, umuyobozi w’abafite ubwiganze mu nteko,Kimani Ichung’wah, yagize ati: "Nibyo koko hari icyifuzo cyo kweguza visi perezida kandi nk’umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Kikuyu, namaze gushyiraho umukono."
Ati: "Nzashyigikira icyo cyifuzo....cyo guhagarika inzira aho guverinoma iri kubangamirwa kandi igatoberwa n’abari imbere muri yo."
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters bivuga ko byagerageje kuvugisha abavugizi ba Visi Perezida Gachagua kuwa Mbere ngo batange ibisobanuro ariko ntibyakunda.
Mu minsi yashize yavuze ko arimo gushyirwa ku ruhande kandi ahakana ibirego bimuhuza n’imyigaragambyo iheruka, avuga ko ari ukugerageza kwangiza izina rye no gushaka impamvu zo kumweguza.
Ku Cyumweru, yabwiye abanyamakuru ko icyifuzo cyose cyo kumweguza gisaba Ruto kubyemera. "Perezida adatanze uburenganzira, icyifuzo ntigishobora kugera mu nteko. Niba cyarageze mu nteko ishinga amategeko, perezida ni we wabyemeye."
Ku rundi ruhande ariko, ngo Visi Perezida Gachagua afite abantu benshi bamushyigikiye mu gice cyo hagati mu gihugu kandi gituwe cyane, imbaraga zo kumweguza zikaba zishobora gutera uburakari aho, bikongera ibibazo kuri Ruto.
Abantu barenga 50 baguye mu myivumbagatanyo yo kurwanya umushinga w’itegeko rirebana n’imisoro, bituma Ruto ahura n’ikibazo gikomeye kuva yatangira imirimo ye mu 2022. Abigaragambyaga barwanyije izamuka ry’imisoro rikubiye muri uyu mushinga ndetse banasaba ko hafatwa ingamba zo kurwanya imiyoborere mibi na ruswa. Hari n’aho byageze abigaragambya basaba Ruto kwegura.
Tanga igitekerezo