
Inzego z’ubuzima muri Kenya, zikomeje gutangaza ko umunsi ku munsi zikomeje gutahura imirambo y’abashwe n’inzara nyuma yo gutegekwa na Pasiteri kwiyiriza ubusa aho kuri ubu umubare umaze kugera kuri 241.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa Cabinet muri Kenya, CS Kithure Kindiki, atangaza ko kugeza ubu imibare ikomeje kwiyongera , aho ku munsi w’ejo kuwa 3 , hari indi mibiri 12 yabonetse yiyongera kuri 129 yari iherutse gutangazwa.
Kugeza ubu imibare igaragaza ko abamaze kuboneka ari 241, mu gihe abataraboneka ngo barenga 600.Itsinda ry’abashinzwe gusuzuma ibyateye impfu ,bavuga ko bakomeje ibyo bikorwa umunsi ku wundi ari nako bagenda batahura indi mibiri.
Iyi mibiri ikomeje gutahurwa mu gihe Pasiteri Paul Mackenzi ufite itorero rya New Life Church, ari mu gihome aho akurikiranyweho kuba ngo yaragize uruhare mu mpfu z’abo bayoboke be aho ngo bategetswe kwiyiriza ubusa ngo bazahure na Yesu.
Uyu Kandiki, atangaza ko bagerageze kurokora, abagera kuri 90, naho abagera abandi babahuza n’imiryango baba, ariko ngo hari n’ababonywe baramaze kuba ibikanka.
Tanga igitekerezo