-Kumenyesha Kenyatta ko yatsinze nibyo byatumye amatora asubirwamo-Urukiko rw’ikirenga
Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwikomye komisiyo ishinzwe gutegura amatora IEBC, ku ngingo yafashe yo kugira impfabusa amatora yarasubije ku butegetsi Uhuru Kenyatta muri manda ya kabiri.
Abacamanza bavuze ko amatora yabaye tariki ya 8 Kanama 2017 "atakozwe ku mugaragaro kandi ko atashobora kugenzurwa".
Umuyobozi mukuru wungirije w’urwo rukiko, Philomena Mwilu, yavuze ko IEBC itabanje kugenzura ibyavuye mu matora mbere yuko ibitangaza.
Muri ayo matora Uhuru Kenyatta yagize amajwi 54% kuri 44% y’uwo bari bahanganye, Raila Odinga.
[caption id="attachment_77830" align="alignnone" width="624"]
Raila Odinga watanze ikirego[/caption]
Madamu Mwilu avuga ko IEBC idashobora gusobanura impamvu itashoboye gushyira mu buryo bwa "électronique" igiteranyo 11000 by’ibyavuye mu matora.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko IEBC itubahirije ibyo urukiko rwayisabye ngo hasuzumwe uburyo bwa "électronique" bwakoreshwa mu gutangaza ibyavuye mu matora.
Abo mu rukiko rw’ikirenga bavuga ko nta kundi bari kugira, atari ukugira impfabusa ibyavuye mu matora.
[caption id="attachment_77828" align="alignnone" width="624"]
Uhuru Kenyatta n visi perezida we William Ruto bahabwa urwandiko na IEBC ko batsinze amatora[/caption]
Abari mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Kenyatta, NASA riyobowe na Raila Odinga nibo batanze ikirego bavuga ko Raila yibwe ko ari we wari watsinze amatora, ko IEBC itakurikije amategeko mu gikorwa cyose cy’amatora.
Abacamanza bane kuri batandatu nibo bahakanye ibyavuye mu matora.
Amajwi yatangaje yerekanaga ko Kenyatta yari yarushije uwo bahanganye Raila Odinga amajwi ashyika kuri miliyoni n’igice. Abatavuga rumwe na leta bavuga ko habaye ubujura.
Mwilu yavuze ko kuba akanama kajewe gutegura amatora (IEBC) karanse gukurikiza amabwirizwa kahawe n’urukiko kugirango abatavuga rumwe na leta bajurire ibyo bari bafiteko amakenga, byerekana ko ibyo bavuga ko hari abinjiye mu ikoranabuhanga ryabo aribyo.
[caption id="attachment_77829" align="alignnone" width="660"]
Philomenu Mwilu wungirije Perezida w’urukiko rw’ikirenga[/caption]
Ati "Kuba IEBC yanga yategetswe, nta kindi urukiko rwari gukora atari kwemera ibyo abatanze ikirego bavuga ko ikoranabuhanga rya IEBC ryinjiwemo n’abandi bantu bahindura amajwi."
Komisiyo y’amatora yari yahakanye ko yari yahagaritse igikorwa cyo kubarura amajwi hifashishijwe ikoranabuhanga.
"IEBC ubwayo yagize uruhare mu gutanga imibare itari yo cyangwa kwanga kwemera ko yahagaritse ibyuma bibarura amajwi ku buryo bitashoboka kwerekana imibare y’amajwi. »
Hagati aho, abayoboke b’urunani rutavuga rumwe na reta NASA bari bakoraniye imbere ya sentare ntahinyuzwa aho bari bahanganye n’igipolisi.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
Mu byumweru bibiri bishize urukiko rwatangaje ko aya matora yaranzwe n’inenge nyinshi, akaba agomba gusubirwamo.
Aya matora azaba tariki ya 17 Ukwakira 2017, sosiyete yakoze ikoranabuhanga ryifashishwa yavuze ko bigoye kugirango icyo gihe izabe yamaze gutanga ibiknewe.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus @Bwiza.com
Tanga igitekerezo