Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yemeye ko ubwo ikipe y’Igihugu y’u Budage yakinaga na Espagne habayeho amakosa y’imisifurire yatumye Abadage bimwa Penaliti, mbere yo gusezererwa.
Mu mezi abiri n’iminsi 18 ishize ni bwo u Budage bwahuriye na Espagne mu mukino wa ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’u Burayi (Euro 2024).
Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 111 Jamal Musiala yarekuye ishoti ryashoboraga kuvamo igitego, gusa biba ngombwa ko myugariro Marc Cucurella wari mu rubuga rw’amahina agarura umupira n’akaboko.
Ni ikosa Umwongereza Anthony Taylor wari uyoboye umukino yaje kwirengagiza, n’ubwo abakinnyi b’Abadage nka Musiala, Florian Wirtz na Niclas Fullkrug bahise bamwuzuraho bamusaba gutanga penaliti.
Nyuma y’iminota umunani ibi bibaye Mikel Merino yatsindiye Espagne igitego cyahise kiyifasha gusezerera u Budage ku bitego 2-1.
Ni Espagne yanasezereye muri ½ cy’irangiza u Bufaransa, mbere yo kwegukana igikombe itsinze u Bwongereza bahuriye ku mukino wa nyuma ibitego 2-1.
Komisiyo ishinzwe imisifurire muri UEFA ku wa Mbere yabwiye abasifuzi mpuzamahanga ko Taylor yakoze amakosa kuri uriya mukino, ndetse ko uyu musifuzi yakabaye yarahaye u Budage Penaliti nk’uko ikinyamakuru Relevo cyabitangaje.
Iyi Komisiyo yavuze ko impamvu ari uko akaboko ka Cucurella kagaruye umupira wa Musiala akaboko ke kadafashe ku mubiri.
Tanga igitekerezo