Mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo Cyumweru tariki ya 29 Nzeri 2024,Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu no gukwirakwiza amasashe.
Abafashwe ni umugore w’imyaka 24 y’amavuko n’umusore w’imyaka 19, bafatiwe mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Karembure mu murenge wa Gahanga, bafite amasashe ibihumbi 80 bari barimo gushakira abakiriya.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri kariya gace.
Yagize ati: “Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo abaturage batanze amakuru ko hari abantu babiri bafite imifuka ipakiyemo amasashe bari bahishe hafi y’urugo ruri hafi y’umuhanda, bikekwa ko barimo guhamagara umukiriya uza kuyatwara, abapolisi bahise bahagera babasangana amapaki 400 arimo amasashe agera ku bihumbi 80, bahita bafatwa.”
Bamaze gufatwa biyemereye ko amasashe bari bayakuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bifashishije inzira zambukiranya umupaka zitemewe, kandi ko atari ubwa mbere bari bayinjije ngo bayacururize mu gihugu.
CIP Gahonzire yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa bataramara gukwirakwiza aya masashe, ashishikariza buri wese ubonye ukora ubucuruzi bw’amasashe gutanga amakuru ndetse n’abishora mu bindi byaha kugira ngo bakurikiranwe.
Yaburiye abashakira indonke mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe kubireka amazi atararenga inkombe, bakayoboka imirimo yemewe kuko batazihanganirwa na gato, ibikorwa byo kubafata bizakomeza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Ingingo ya 10 y’ itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ivuga ko; Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi (10) z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 muri iryo tegeko ivuga ko; Umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) kandi ayo amasashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Tanga igitekerezo