Abahoze ari abakozi bo mu tubari two mu mujyi wa Kigali mbere y’umwaduko wa Covid-19 bavuga ko bahuye n’ibibazo by’ubukene bukabije aho bamwe muri bo basigaye basambana bagahemwa ibiryo gusa.
Umubyeyi w’abana 3 waganiriye TV 10 yavuze ko mu nzu atuyemo i Kanserege mu mugjyi wa Kigali ayishyura ibuhumbi 40,000 frw wenyine cyane ko nta mugabo babana afite. Uyu mubyeyi yavuze ko yari amaze imyaka 10 akora mu kabari, ari naho yakuraga ubushobozi bwo gutunga umuryango we, gusa ngo kuri ubu twafunzwe uyu mubyeyi yahisemo kujya aryamana n’abagabo batandukanye kugira ngo abashe kubona ikode n’ibitunga umuryango we.
Yagize ati: "Nyine nikoreraga mu kabari none ubuzima bwarahindutse, ni inzara gusa, ubuzima bwarahindutse, hari n’uguhamagara, akagukoresha ubusambanyi, akaguha nk’icyo gihumbi kubera ko ufite abana ukemera kubw’abo bana, kugirango ubone icyo ubaha."
Usibye uyu mubyeyi hari n’abandi bakoraga mutubari bo bahitamo gusambana bakabihembera ibyo kurya, biturutse ku nzara iba itaboroheye.
Umwe mu bagabo baganiriye na TV 10 yavuze ko nawe hari ubwo aha bene abo bakobwa ibiryo gusa bakaryamana .Yagize ati”Uramuhamagara ukwamubwira uti, mfitemo igihumbi ngwino turyamane. Hari n’abo uha ibiryo gusa bakarya bakigendera"
Inama y’Igihugu y’Abagore yo ivuga ko ku bufatanye n’ababahagarariye mu nzego z’ibanze, bagiye gushakisha amakuru ahagije kuri aba bakobwa n’abagore bakoraga mu tubari bafashwe.
Mukakarisa Francine umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yagize ati: "Abo bakobwa icyo nababwira, ni uko gukora uburaya atari ingeso nziza. Nibegere inzego zibareberera nka CNF (National Women Council) mu nzego zo hasi batugezeho icyo kibazo ubundi dushake uko twabafasha ariko banabanje kwibumbira hamwe."
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ari nawo ufite umubare munini w’abakobwa bari batunzwe no gukora mu tubari bwasabye abo bakobwa kureka umwuga ugayitse w’uburaya barimo kwishoramo.
Umutoni Nadine Gatsinzi, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza yavuzeko gahunda zo kugoboka abafite ibibazo zitarangiranye na Guma mu Rugo gusa ahubwo ngo biracyakomeje.
Yagize ati: "Ya gahunda twigeze gukora abantu bari muri Guma mu Rugo tukabaha ibikoresho by’isuku n’ibyo kurya, yarakomeje ubwo rero ndumva aricyo gisubizo cya mbere umuntu yabaha. Mu rwego rw’umurenge na none tugira gahunda yitwa finance services aho abantu bagenerwa amafaranga, ushobora kuyagurizwa uri umuntu umwe, muri koperative cyangwa ikimina, byose birashoboka."
Raporo iheruka gushyirwa hanze mu kwezi kwa Gatanu 2020 n’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ivuga ko imiterere y’umurimo mu Rwanda, hagati ya Gashyantare na Gicurasi 2020, igipimo cy’ubushomeri cyari kuri 13.1% muri Gashyantare. Muri Gicurasi bwageze kuri 22.1%.
Kugeza ubu hari imirimo myinshi yabaye ifunzwe irimo abakoraga mu mahoteri, Souna, Piscine n’indi.
5 Ibitekerezo
kake Kuwa 15/10/20
Naba nabo babona ubarongora akayabaha. Abagabo se bo babigenza bate?
Subiza ⇾Dr urban Mugenzi Kuwa 16/10/20
Bahisemo nabi kuko nabari basanzwe bakora uwo murimo babuze abagabo. Hasambana uhaze.
Subiza ⇾Hakizimana Eric Kuwa 16/10/20
Ndashaka umukunzi
Subiza ⇾Utarengeje
Imyaka 22
Warangije amashuri y’isumbuye
Winzobe kandi utabyibushye cyane
Utanananutse cyane
Murakoze
Hakizimana Eric Kuwa 16/10/20
Ndashaka umukunzi
Subiza ⇾Utarengeje
Imyaka 22
Warangije amashuri y’isumbuye
Winzobe kandi utabyibushye cyane
Utanananutse cyane
Murakoze
HITAMUNGU JEAN DAMASCENE Kuwa 25/10/20
Ni ibyambarabusa bo kabura uko bigira ,batashye bakajya guhinga se? izo nyatsi gusa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo