Ubuyobozi bukuru bw’Itorero Ebenezer Rwanda, bwagize icyo buvuga ku makuru y’urusengero rwaryo rw’i Kagugu byavuzwe ko rwashyizwe ku isoko, buvuga ko uru rusengero rutari kugurishwa ahubwo ko byakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’iri torero.
Muri iki cyumweru, inkuru y’uru rusengero rwashyizwe ku Isoko, iri mu zagarutsweho cyane, aho bamwe bibazaga uburyo n’inzu z’Imana na zo zigeze aho gutezwa zigashakirwa abaguzi nkuko hari hasohotse itangazo rireshya abifuza kurugura.
Igurishwa ry’uru rusengero ruherereye mu Mudugudu wa Giheka mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ryari ryanemejwe n’umwe wavugaga ko ari mu buyobozi bw’iri torero.
Yari yatangaje ko impamvu uru rusengero rwashyizwe ku isoko, atari ubukene bwateye iri torero cyangwa ngo ribe riri mu madeni, ahubwo ko hifuzwa amafaranga yo kubaka urusengero rwo cyicaro gikuru cy’iri torero ku Kacyiru.
Ubuyobozi bukuru w’iri torero Ebenezer Rwanda, bwahakanye igurishwa ry’uru rusengero, nkuko bikubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizweho umukono n’umuyobozi waryo, Rev. Nkundabandi Jean Damascene.
Iri tangazo risaba ko Itangazamakuru ryatangaza ukuri kuri ibi byari byatangajwe ko hari urusengero rw’iri torero rugurishwa ngo kuko byakozwe n’abatifuriza ineza ubuvugabutumwa bwaryo.
Rikomeza rivuga ko ibi “byaba byarakozwe na bamwe mu barwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite.”
Rikongera rigaragaza icyitonderwa ngo “Nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha.”
Iri tangazo risoza rigira riti “Turasaba abakristo bahungabanyijwe n’ibyo bihuha, kugira ihumure bagakomeza gukora umurimo w’Imana nkuko bisanzwe.”
Tanga igitekerezo