
Mu rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Ndolo ruherereye i Kinshasa, umusirikare General Laurent Nkundabatware, Bosco Ntaganda ufungiwe muri gereza mu Buholandi na Edouard Mwangachuchu usanzwe ari umudepite muri Repubulika ya demukarasi ya Congo biswe Abanyarwanda.
Uwabise Abanyarwanda ni umwunganizi w’Abanyekongo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bishinjwa Mwangachuchu, baregera indishyi. Uyu ni Me Yodi Mpungu.
Uyu munyamategeko yavuze ko Mwangachuchu ukurikiranweho ibyaha birimo ubugambanyi ari umuterankunga w’umutwe witwaje intwaro wa M23 kandi ngo “atanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda” yifashishije ibirombe 36 bya Bisunzu.
Me Mpungu yagize ati: “Mwangachuchu, umunyamuryango ukomeye wa RCD-Goma yahawe ku buntu ibirombe 36 bya Bisunzu, byifashishwa mu iterambere ry’u Rwanda kandi bigakomeza guhungabanya RDC. Abanyarwanda baremye RCD-Goma barimo Mwangachuchu wabaye Visi Perezida na Perezida wayo.”
Uyu munyamategeko yakomeje avuga ko CNDP yakomowe kuri RCD-Goma kandi ko iyi mitwe ya gisirikare yose yari igizwe n’Abanyarwanda. Ati: “CNDP yari igizwe n’Abanyarwanda Nkundabatware, Bosco Ntaganda, uyu munsi ntibakiri Abanyekongo ahubwo ni Abanyarwanda. Abanyarwanda ba RCD-Goma baremye M23 hamwe na Mwangachuchu utera inkunga uyu mutwe w’iterabwoba utera RDC. Ibirombe bya Bisunzu yabihawe kugira ngo bifashe u Rwanda.”
Ariko umunyamategeko wa Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, we yamaganye ibyavuzwe na Me Mpungu, ati: “Umukiriya wacu ntaho ahuriye n’u Rwanda, yewe na M23. Ntabwo twumva impamvu ubushinjacyaha bw’igihugu bushyira ibyo u Rwanda rukora ku mutwe we. Birababaje kuko tubifata nk’imyumvire mibi. Uru ni urubanza rw’urwango. Ntabwo umukiriya wacu ari Yesu Kirisitu w’Abatutsi. Ntabwo twamushyiraho ibyaha byose Abatutsi bakora.
Ubushinjacyaha tariki ya 25 Kanama 2023 bwasabiye Mwangachuchu igihano cy’urupfu, gisimbuzwa igifungo cya burundu. Me Mpungu we yongereyeho ko uyu mudepite yacibwa indishyi y’amadolari miliyari enye.
Tanga igitekerezo