
Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi, yongeye gukozanyaho n’uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kuri uyu wa Kane byari byitezwe ko abanyapolitiki MoĂŻse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo na Delly Sesanga n’ababashyigikiye bajya kwigaragambiriza imbere y’icyiciro cya Komisiyo y’amatora (CENI).
Ni nyuma y’imyigaragambyo yagombaga kuba ku wa Mbere w’iki cyumweru, gusa iza kurangwa n’imvururu hagati ya Polisi n’abigaragambyaga.
Abantu babarirwa mu 150 ni bo bakomerekeye muri izo mvururu, mu gihe ababarirwa muri 300 batawe muri yombi.
Kuri uyu wa Kane hafi y’ahakorera CENI muri Komini Gombe i Kinshasa hari hoherejwe abapolisi benshi, mu rwego rwo kubuza abigaragambya kuhigaragambiriza.
Amashusho yashyizwe ahagaragara yerekana abigaragambya bumvana imitsi n’abapolisi bari babafungiye umuhanda, ari na ko baterana amagambo.
Opozisiyo ya RDC yari yateguye kwigaragambiriza imbere ya CENI, mu rwego rwo "guhagarika umushinga w’uburiganya Denis [uyobora CENI] ateganya gucura mu nyungu za FĂ©lix Tshisekedi."
Mu Ukuboza uyu mwaka ni bwo muri Congo Kinshasa hateganyijwe amatora rusange arimo n’ay’Umukuru w’Igihugu.
Mu gihe habura amezi atandatu ngo aya matora abe, uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi rufite impungenge z’uko aya matora ashobora kongera kubamo uburiganya nk’uko byagenze mu matora yo muri 2019.
Martin Fayulu uvuga ko yari yayatsinze bikarangira amajwi ye ahawe Tshisekedi yatangaje ko "ntituzemera ko hongera kubaho ubujura bw’amatora", mbere y’uko MoĂŻse Katumbi byitezwe ko aziyamamaza atangaza ko "turashaka amatora nyayo."
Umunyapolitiki Delly Sesanga na we yunze mu rya Fayulu na Katumbi, ashimangira ko RDC atari umutungo wa CENI, Tshisekedi cyangwa inshuti zabo.
Tanga igitekerezo