Si inkweto zange Yesu, ahubwo ni izawe. Ese unyuzwe n’inkweto zawe? Ese ni inkweto bwoko ki wambaye uyu munsi? Ese wizera ko wambaye inkweto zakozwe n’umuntu wanyura mu nzira z’Imana muri iyi saha ya nyuma maze ugakomeza kujyana na Yesu? Niba ubikora ntabwo bizagukundira. Ugomba kwambara inkweto z’Imana.
Nk’uko indirimbo ivuga ngo “ Ngiye kwambara inweti z’izahabu maze ntembere Ijuru ryose ry’Imana.” Ndashaka inkweto z’amaraso zizakandagira umwanzi. Izo nkweto zifite ububasha n’ubuntu zifite akaciro kurusha iz’izahabu.
Ese uhitishijwemo hagati y’ingweto z’izahabu n’izamaraso zituruka ku Mana, ni izihe wahitamo? Udashishoje wahitamo iz’izahabu. Abenshi bahisemo iz’iz’imiringa bareka iz’ububasha n’ubuntu bw’Imana, bareka amaraso ya Yesu Kristo. Biroroha guhitamo nabi ariko iyo ukoresheje kwizera gutuka ku Mana, ureba hakurya mu bugingo maze ukabona imihanda y’izahabu muri Yerusalemu nshya.
Imana ifite izahabu nyinshi mu Ijuru. Igiye kuzikoresha itunganya inzira n’imihanda. Ese wakoresha zahabu ukora umuhanda? Oya ntabwo wabikora. Uramutse ushashe zahabu ku muhanda uri imbere y’inzu yawe, ese wahaba ute? Nta mutekano wagira, waba ufite ubwoba bw’abajura, ntabwo wasinzira. Ariko wagira izahabu yo mu Ijuru kandi nta bantu bagutera, ntabwo bakwitaho cyane batari mu bibazo ngo bagusabe ubufasha.
Si inzira zange, si inkweto zange, si izahabu yange ahubwo ni ibyawe Mwami. Si intambwe zange ahubwo ni izawe. Intambwe z’umugore n’umugabo batunganye mu rukundo rw’Imana bigenwa n’Umwami. Mu yandi magambo, Imana iyobora intambwe zanyu. Gutungana mu rukundo rw’Imana ntibivuze ko waba ushimisha buri wese.
Oya, ntabwo waba mwiza mu maso y’umuntu ariko watungana mu rukundo rw’Imana kandi biratunganye mu maso y’Imana. Utunganye mu byo ukora byose kandi utunganiye Umwami mu rukundo.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
1 Ibitekerezo
Christian Kuwa 22/11/19
Mukozi w’Imana ,iguhe imigisha itagabanije kuko udufasha umunsi kuwundi ibyo uhabwa kugabura . Urakoze cyane .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo