Kuri uyu wa Mbere, urukiko rw’akarere ka Seoul y’iburengerazuba rwaciye umuhanzi w’injyana ya K-pop ubarizwa mu itsinda rya BTS uzwi ku izina rya Suga miliyoni 15 z’Ama-Won ($ 11,000, € 10,200) kubera gutwara ikinyabiziga cy’amashanyarazi yasinze .
Polisi yasanze uyu musore w’imyaka 31 aryamye hasi iruhande rwa scooter ye yasinze mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Kanama mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo.
Ibizamini byerekana mu maraso ya Suga basanzemo alcohol ku rugero rwa 0.227%, hafi inshuro zikubye gatatu urugero rwemewe.
Uyu muhanzi, amazina ye nyakuri akaba Min Yoon-gi, yamaze kwamburwa uruhushya rwo gutwara nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru Reuters.
Mu itegeko rigenga ikoreshwa ry’imihanda muri Korea y’Epfo, gutwara ikinyabiziga cyose ufite alcohol irenze 0.2% mu mubiri bishobora kukuviramo igifungo cy’imyaka itanu cyangwa ihazabu ingana na miliyoni 20 zaho.
Tanga igitekerezo