Reka uyoborwe n’ukwemera kw’Imana, sooma ijambo ryayo, koresha ukwemera kwayo maze byose ubyemere. Koresha ukwemera kw’Imana buri kintu kizajya mu buryo. Mu kwemera kw’Imana yibone uko ifata ibumba ikarema umuntu, uko ifungura uruhande rumwe rw’umugabo igakuramo agace gato k’urubavu ikaremamo umugore mwiza.
Mu kwemera kw’Imana soma kuri Aburahamu n’ivuka rya Isaka igihe ababyeyi be bari bafite imyaka iri hejuru ya 90. Mu kwemea kw’Imana ntuzagira ibibazo mu kureba Abisirayeli bambuka inyanja itukura’ amazi atandukana
Ukwemera kw’Imana kuzakujyana kwa Daniel mu rwobo rw’intare, ku bana b’Abahebureyi mu muriro ugurumana, ukwemera kw’Imana kuzinjirana nabo mu muriro na Yesu bari kumwe. Ukwemera kw’Imana kuravuga ngo nunyuramo ntabwo uzashya. Suzuma ubuzima bwawe; umva ijwi ry’Imana rikubaza icyo kibazo “ “Urakora iki hano?”
Imana ishaka kumenya, Ese na we uzaba nka Adamu, Eva na Loti batigeze bakora ibyo Imana yari ibitezeho cyangwa uzaba muri ba bandi bake bakurikira intambwe za Yesu, itegure ko Imana igukosora ikanakuyobora kuko uzi ko igukunda.
Nta gihe gisigaye ubu muri iyi saha ya nyuma cyo kubika inzika ku mutima cyangwa kumva uguhemukirwa. Nta gihe cyo gutukwa cyangwa kubika ku mutima ibyiyumvo bikomeretsa. Abantu b’Imana bakwiriye kwambarira urugamba cyangwa se bagatsinda, Imana iraguhamara ngo ujye mu isangira, kuko ifite ibibindi bitunganye byo guha imbaraga ze amahanga, Urakora iki hano?
Ese urimo kugira uruhare mu gufasha intego y’Imana? Isarurwa ry’umusaruro w’ibihe bya nyuma? Iki ni igihe cyo kwegera Imana bitabaye ibyo ntuzabasha gukora ugushaka kwe. Va mu bibazo ahubwo ubwire Imana. Koresha uko kwemera Imana yashyize mu mutima wawe maze niguhamagara uvuge uti “ Ndi hano Mana, nkoresha!”
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana iguhe umugisha!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Tanga igitekerezo