N’uko arabakiza: Ikivunge cy’abari aho baribazaga, ubwo babonaga uwari afite ubumuga bwo kutavuga abashije kuvuga, abakomeretse baromorwa, abamugaye baragenda ndetse n’abatabona barabona, n’uko bakuza Imana ya Israel (Matayo 15:30,31).
Yesu yarakizaga kugira ngo aheshe ikuzo Se, mu by’ukuri Yesu yahesheje ikuzo Se. Ukomeje, wabona ko Yesu yajyaga avuga kuri Se. “ “Data yaranyohereje… Data aratunganye… Data… Data…”
Nyuma y’aho Yesu asubiriye mu Ijuru, Mwuka wera yaje mu mwanya we; nk’uko Yesu yahesheje Se ikuzo.
Mwuka wera buri gihe ataka Yesu, avuga uko atunganye kandi ari mwiza. Yesu na Data ni bamwe, Yesu akiza muri ibi bihe akoresheje imbaraga za Mwuka Wera. Yesu akwiriye guhabwa ikuzo n’icyubahiro ku bw’imirimo myiza akora. Uko urushaho kwitegereza Yesu, niko arushaho kugusanga. Buri gihe nsabira abantu bari muri uyu murimo wanjye, nkabatura Imana, we wabasha kubakiza.
Iyo ushimiye Imana kandi ukabona ko gukiza ari akazi ke ndetse nta wundi muntu ubifitemo uruhare, ubwo ibiganza bye bizagukiza.
Yesu akwiye ikuzo kugira ngo akomeze kwiyegereza abantu. Tugomba guca bugufi kugira ngo we agaragarire muri twe. Yesu w’igitangaza, ushobora byose, umwiza, uzanye imbaraga zo kukubohora.
N’ibiganza bye by’urukundo aragusanze ngo agukize, akubohore, kugushyira hejuru nk’uko Umwuka Wera ukujyana ahari Imana.
Imana ishaka guhishura ikuzo ryayo uyu munsi, niba hari igihe abantu baifuje kubona ikuzo ry’Imana, ni ubu. Ni we ukiza, ni we gitangaza kandi muri we byose birashoboka.
Nk’uko Imana yerekana ikuzo ryayo ikora ibitangaza, roho yo izazanwa ku Mana. Mu bihe bya mbere by’ubukiriristu abantu baganaga Imana babonye uwamugaye akijijwe, n’ubu ibihumbi biza ku Mana uo bagenda babona ibitangaza. Bagakuza Imana uko babonye ukuri kwayo.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki.
Imana ibahe umugisha!
God bless you....!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123266034(WhatsApp)
Twitter: @ivugabutumwa
Facebook: Nibintije Evangelical Ministries International
Tanga igitekerezo