
Nyuma y’aho urukiko rw’Umuryango rw’Abibumbye rutangaje ko Félicien Kabuga atazaburana ku mpamvu z’ ubuzima, umuryango Human Right Watch (HRW) uvuga ko ibi byerekana intege nke mu butabera mpuzamahanga.
Lewis Mudge, umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yavuze ko Kuba Félicien Kabuga adashobora kuburana "ni ukunanirwa mu bijyanye n’ubutabera"
Ni nyuma y’aho abacamanza bemeje ko Félicien Kabuga adakwiye kuburana kubera impamvu z’ubuzima, nyamara Mudge yerekana ko ari we muterankunga wa jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mudge ati: “Ni icyemezo cy’urukiko kandi birumvikana ko urukiko rufite uburenganzira bwo guhitamo niba umuntu akwiriye gukomeza urubanza. Ariko dusanga ibi bibabaje cyane. Ifatwa rya Félicien Kabuga no gutangira urubanza rwe mu by’ukuri byari intambwe ikomeye cyane yo kumenya abashinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi. Naho Félicien Kabuga arashinjwa kuba mu bavugaga rikijyana bateguye banashira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.”
Kugeza magingo aya, Urukiko rusobanura ko rurimo gushaka ubundi buryo urubanza rwazacibwa , ibintu HRW yabonye ko ari igihombo gikomeye ku babuze ababo.
Human Right Watch ivuga ko ihangayikishijwe no kuba Félicien Kabuga ushinjwa kuba umwe mu bateguye jenoside, nyuma yo gufatwa kwe, nta n’ubwo byashobotse ko ajyanywa muri gereza nta kwatura ndetse no gusaba imbabazi.
Lewis Mudge avuga ko ni ubwa mbere mu myaka cumi n’itatu amaze akora muri HRW abonye icyemezo giteye gitya, ati: “Ntabwo nzi niba iki cyemezo ari umwihariko kuri dosiye Umunyarwanda Kabuga yakagombye kuburana kugeza akatiwe kuko ni umwe mu mafi manini, birababaje kuba atazahamwa n’icyaha.”
Gaston Rwaka
Tanga igitekerezo