Abantu batandukanye bategetswe kurya imbuto mu rwego rwo kurushahaho kwinjiza intungamubiri by’umwihariko iyo bigeze ku mugore utwite biba akarusho kuko we biba bimufasha ariko bikanafasha umwana uri munda.
Ku mugore utwite ,ipapayi ifite akamaro kanini cyane karimo ko ikungahaye ku ntungamubiri umubiri we ukenera ,aha twavuga nka A,B na C ukongeraho umunyungugu wa potasiyumu na Beta Carotene ,ibi byose bikaba ari ingenzi ku mugore utwite no ku buzima bw’umwana atwite.
Nanone amavitamini dusanga mu rubuto rw’ipapayi atuma abasirikari b’umubiri bagira imbaraga bityo ntazahazwe n’uburwayi bwa hato na hato. Ibinyabutabire bya Antioxidant dusanga mu rubuto rw’ipapayi bifasha mu kuburizamo ibindi binyabutabire bizwi nka free radicals bishobora gutera uburwayi Kurya ipapayi bishobora gufasha umuntu ufite uburwayi bwa diyabete ,indwara y’umwijima nizindi kandi bishobora no kuturinda izi ndwara.
Kuba ipapayi rikubiyemo ibinyabutabire bya free radicals byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara ya kanseri ndetse n’indwara ya Alzheimer ,kurya ipapayi rero bigabanya ibi byago ku kigero kinini.
.
Kurya ipapayi nk’uko twabigarutseho, bifite akamaro kanini ariko muri utwo harimo akamaro k’ingenzi karimo no kurinda uburwayi butandukanye.Muri utwo harimo n’izi zikurikira.
1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri
Ikinyabutabire cya lycopene dusanga mu rubuto rw’ipapayi nicyo kigira uruhare runini mu kuturinda indwara ya kanseri.
no ku bantu basanzwe bafite ubu burwayi kurya ipapayi bibarinda kuzahazwa na kanseri ndetse bikanatinza kuba iyi ndwara yabahitana .
Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku ipapayi bwagaragaje ko ishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri cyane cyane kanseri y’ibere ndetse ikanagabanya umuvuduko wa kanseri.
2.Gutuma umutima ukora neza
Kurya ipapayi bituma umutima ukora neza ,ibi bigaterwa na Vitamini C ndetse n’ikinyabutabire cya lycopene dusanga mu rubuto rw’ipapayi.
ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barya ipapayi mu gihe kingana n’ibyumweru 14 bwagaragaje ko byabafashije kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ku kigero kinini cyane .
4.Guhangana n’ibibazo bya inflamamtion
Inflammation ushobora kuyifata nko kubyimbirwa cyangwa ubwivumbure bw’umubiri ,ariko muri rusange kurya ipapayi bishobora ku kuvura ubu burwayi.
ibinyabutabire bya carotenoids dusanga mu ipapayi ari nabyo bibyara vitamini A nibyo bigira uruhare runini mu kuvura ikibazo cya inflammation.
5.Gutuma igogora rigenda neza
Kurya ipapayi bituma igogora ryibyo wariye rugenda neza ndetse bikaba byanakuvura ikibazo cy’uburwayi bw’impatwe.
hari inyigo yagaragaje ko kurya ipapayi mu gihe cy’iminsi 40 ikurikiranye byakuvura ikibazo cy’uburwayi bwa constipation idakira .ndetse bikanakuvura kwa kundi umuntu abyimba mu nda umwuka ukuzuranamo.
Tanga igitekerezo